Ubwiyemezi ni imwe mu nenge 8 zikomeye zivugwa kuri Israel Mbonyi.

10

Bamwe mu bakurikiranira hafi inkuru zijyanye níyobokamana mu gihugu bemeza ko uyu musore afite impano ihebuje mu kuririmbira imana, binyuze mu bitaramo yagiye akora ndetse níndirimbo ze zagiye zikundwa mu myaka yashize, gusa ngo nta byera ngo de, basanga hari inenge afite zitandukanye nízabahanzi bagiye bamubanziriza barimo ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nka Theo Bosebabireba, Richard Nick Ngendahayo, Aime Uwimana, Tonzi, Simon Kabera, Aline Gahongayire, Dominic Ashimwe, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana, nábandi,…

Zimwe muri izo nenge (ni ukuvuga ibimunengwaho ni ibi bikurikira:

  1. Kwiyemera.

Mu kiganiro cyabaye kuri radio Isango Star kigaragara ku rubuga rwa Youtube ku itariki ya 4 Gicurasi 2019, ku munota wa 22 w’iyi video humvikana abanyamakuru bakomeye basesengura iby’yu muhanzi Mbonyi, umunyamakuru Phil Peter ahamya ko Mbonyi Israel yatangarije muri studio za radio Isango Star ko yifunga (yiyemera).

Mu kiganiro cye ngo Mbonyi we ubwe yivugiye ko yifunga (ni ukuvuga yiyemera mu mvugo z’’abahanzi baririmba indirimbo zitwa iz’isi) Phil Peter akomeza aha ubuhamya bagenzi be Gisele na Emmy (inyarwanda.com) agira ati: ‘’ yarambwiye (Mbonyi) ati njya ndya umuntu seen (kwandikirwa n’úmuntu ntamusubize kuri whatsapp) kandi mfite umwanya ati iyo ibintu byose bibonetse bila mupango bita agaciro,,,.

Umva icyo kiganiro uhereye ku munota wa 22 bavuga ubwishongozi bwa Mbonyicyambu

Kugeza ubu abanyamakuru benshi bavuga ko uyu muririmbyi ababeshya akanabiyemeraho mu kuba yabaha ibiganiro ari na kimwe mu byagabanije umurindi w’icurangwa n’igikundiro cy’indirimbo arigusohora muri iyi minsi, bamwe mu bana bacuruza imiziki (abadidje) twaganiriye bemeza ko indirimbo ze abantu baza bashaka ari izo yahereyeho naho izubu ntawe uzibaza, akaba arinayo mpamvu bigoye kuzibona mu mashini (kompyuta) y’aba badidje).

2. Gusumbanyisha abantu mu butumire

Bamwe mu bategura ibitaramo batashatse ko amazina yabo ajya muri iyi nkuru nabo bemeza ko gutumira uyu muririmbyi w’ícyamamare bigorana cyane, aho aca amafaranga y’umurengera kandi yakagombye kuborohoreza dore ko byinshi mu bitaramo baba bamutumiyemo ari ibitaramo bitishyuza mu rwego rwo kugira ngo ibihangano bye byumvwe n’abakiristo baba bakunda uyu muhanzi ibi binashimangirwa na bamwe mu bayobozi b’amakorali benshi mu bo twaganiriye bahuriza kukuba yitabira ibitaramo by’abantu bise ko ngo basobanutse cyangwa ngo bamuhaye amafaranga.

Umwe mu bo twaganiriye mu karere ka Nyarugenge yadutangarije muri aya magambo; ‘’ Mbonyi amaze kuba umusitari biragoye kumutumira uriya mwana gusa mbabazwa ni uko abahanzi b’imana iyo bamaze kuzamuka birengagiza ko intego ya mbere ari ukuvuga ubutumwa imana yaduhaye ubwo rero ntibyari bikwiriye ibyo guca amafaranga twe korali yacu ntayo yaduciye ahubwo yakomeje kutubwira ngo arareba manadja we (manager), undi muyobozi wa Korali we yatubwiye ko bamuhaye Magana atatu na mirongo itanu y’abacuranzi ngo afite band ikomeye ngo abandi bamucurangira nabi (ubwo ngo bari bamusabye ko bamuha abacuranzi babo).

Image result for israel mbonyi bbc"
Aheruka kujya mu bwongereza mu kiganiro kuri radio ya BBC avugwa kubyerekeranye n’ubwamamare bwe

3. Kwemerera abantu kwitabira ibitaramo n’ibiterane akabahinduka ku ku munota wa nyuma

Uyu muhanzi yagiye avugwaho ko yemerara abantu ko azaza mu bitaramo byabo kuririmba ubundi akabatenguha ntaze ntanatange impamvu zabaye, abantu bakamutegereza bagaheba, iyi ni inenge nayo yagarutsweho n’abakunzi b’umuziki waririmbiwe Imana banemeza ko hari igihe  abemerera ubundi akabahinduka ku munota wa nyuma cyangwa se agakuraho telefoni cyangwa se yabapfa agasoni akabandikira ko yagiye I mahanga, bamwe mu ncuti ze za hafi bakomeza ku binenga.

4. Kudaha agaciro  no gusuzugura bamwe mu bahanzi bakorana umurimo w’Imana.

Iyi ni inenge yakunze kumuvugwaho mu myaka 4 amaze yamamaye kuko nyuma yo kuva mu buhinde kwiga bivugwa ko ngo yahise ahindura incuti ze ndetse bamwe mu bo babanye nawe iyo mu mahanga bemeza ko yahise abicaho akimara kwamamara kandi aribo yifashishaga, umwe mu bo twaganiriye ufite kampani mu mugi wa Kigali yaduhaye ubuhamya agira ati: ‘’ Mbonyi yabaye umusitari bro, ni byiza gusa yahise yica ku ncuti ze you can’t imagine (ntiwabyiyumvisha) uziko mwandikira akambwira ngo ndinde (aseka…) twarabanaga…yewe!..’’.

5. Kudashyigikira impano zikizamuka.

Umwe mu basore baba mu gihugu cy’ubuholandi twaganiriye nawe wemeza ko yakuranye na Mbonyi banacurangana Kamuhoza ho mu mugi wa Kigali mu murenge wa Kimisagara utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: ‘’njyewe twarakuranye tunacurangana ubundi twamwitaga Eric gusa yarahindutse pe ntibikwiriye ku muririmbyi uririmbira Imana njye ndanamwandikira ntansubize gusa numva ko tubihuriyeho turi benshi yego wenda aba afite abantu benshi bamushaka ariko ntiwahamagara umuntu umwandikira six months (amezi 6) zigashira ntaco agusubiza…’’.

6. Guca amafaranga yikirenga.

Benshi mu bayobozi b’amakorali n’abahanzi twaganiriye nabo bemeza ko uyu musore akwiriye kwikosora ngo kuko siko umuririmbyi w’Imana yakagombye kubaho aca amafaranga ahantu hose mu rwego rwo kuririmbira Imana umwe mu bo twaganiriye wo ku itorero rya Adepr w’umuhanzi yagize ati: ‘’ njyewe ntegura igitaramo naramutumiye yanga kuza ananyemerera ko azaza  ndetse yari yanyemereye ko azamfasha gutumira kuri IG ye ( ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa instagram )ariko narategereje amaso ahera mu kirere gusa yarambabaje niyo ambwira amafaranga narikuyamuha ariko ntambeshye.

Israel Mbonyicyambu mu myaka yashize yahoze acuranga mu rusengero mu ntara y’amajyaruguru i Musanze

Hari n’indi imwe mu makorali yigeze kumutumira mu ntara ayica miliyoni ebyiri.

7.Kuza yakererewe mu bitaramo n’ibiterane

Iki nacyo ni igihurizwaho n’abantu benshi baganiriye n’urubuga impinga.com bemeza ko akererwa ibitaramo ingeso usanga benshi mu barokore banga aho umuririmbyi ahagera akicara akanya gato igihe cye cyo kuririmba bamwemereye kigeze.

urugero rwatanzwe n’umwe mu bakiristo basengera muri Bethesda, akaba ari n’umuhanzi utashatse ko tumuvuga amazina ye yagarutse ku gitaramo cyo gushyigikira umwana witwa Sheja cyabereye ahitwa Bethesda Holy Church mu gakinjiro ka Gisozi ahazwi nko kwa Rugamba yemeza ko Mbonyicyambo Israel yaje yakerewe bigatuma benshi mu bakiristo babyinubira, Rurangwa (ni iryo twamwise) yagize ati:

‘’ntibikwiriye ko umuntu nkuriya ufatwa nk’ikitegererezo yakigira kuriya, gusa azi kwicisha bugufi mu buryarya kandi agira akarimi keza akaba yakujijisha akigira umwana mwiza birakwiye ko ahindura imyitwarire ubuse abandi bahanzi banamurushije kwamamara ko bagiye bicisha bugufi reba nk’umusaza Aime, Simon Kabera n’abandi yagiye abafatiraho ikitegererezo ntibikwiye! (yarakaye).

Tumubajije inama yagira umuririmbyi Mbonyi yagize ati: ‘’nace bugufi mu mutima areke kwerekana sourire (inseko) y’uburyarya yihane nk’uko indirimbo ze zibivuga ahh ahubwo aririmba mu ndirimbo ze zimwe’’.

8. Kuririmba mu bitaramo byabereye mu tubyiniro no mu tubari.

Bisa n’ibigora  kwakirwa mu bantu benshi bakijijwe n’ubwo bamwe basanga ntakibazo kubona ko umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana yakitabira igitaramo kirimo inzoga z’amoko atandukanye ndetse n’abahanzi badahuje kwemera (bitwa ko bataririmbira Imana, abo bakunze kwita ab’isi), ariko ngo ibyo siko bimeze ku ruhande rw’uyu muhanzi kuko we usanga yitabira ibitaramo bitandukanye ndetse akanifotoranya n’ibyamamare mu muziki usanzwe uwo bita uw’isi.

Ibi hari bamwe mu barokore basanga bidakwiriye aho bemeza ko ari ibirere biba bibangikanye (different atmosphere) ko umuririmbyi wo kuramya yakagombye kuba akorera mu kirere kirobanuye.

Mu nkuru ya igihe.com yigeze kwerura ko ntakibazo kuri we kuririmbira muri ubu bwoko bw’ibitaramo soma inkuru irambuye yahaye iki kinyamakuru: https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/israel-mbonyi-yahamije-ko-ashobora-kuririmbira-mu-tubyiniro-no-mu-tubari

Guca amafaranga yu murengera kwemera kuririmbira abasinzi n’abasambanyi atagize impungenge ko bamumenaho inzoga bigaragaza ko icyo umuririmbyi ukora bene ibi bikorwa ntaho atandukaniye n’abisi bashyira imbere gukorera amafaranga gusa, bityo hagize uvuga ko umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite nk’ibyo twavuze haruguru nawe ni umucanshuro kurusha kuba umukozi w’Imana nkuko aba abyiyitirira.

Israel Mbonyi aheruka mu gitaramo cyateguwe n’umushoramari nyir’ikipe ya Gasogi FC ndetse na TV1 bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC) aho Mbonyi yahuriye ku rubyiniro na Christopher na Bruce Melody uzwi mu ndirimbo Ikinya n’umuhanzi Yvonne Chaka Chaka ukomoka mu gihugu cya Afrika Y’epfo.

Umwe mu bavugabutumwa  bakunda kubwiriza mu biterane bikomeye bigaragaramo abahanzi waganiriye n’urubuga impinga.com utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara wo mu karere ka Nyarugenge asanga ibi bidakwiriye yagize ati: ‘’ubundi atmosphere ebyiri ntibishoboka ko zihura ni nko kubona malayika na da..(***) bicaranye, biriya njye simbyemera uyu muhanzi asanzwe ari incuti yanjye ariko sibyo kweli (ukuri)’’.

Uretse kandi izo nenge benshi banemeza ko iyo haramutse hagize umuhanzi mugenzi we umusabye kumwamamariza Ibi ni bimwe mu binengwa kuri Mbonyi Israel ndetse bikaba bikomeje kuvugwa cyane, benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana basanga yakagombye gukosoka kugira ngo arusheho kuba umuririmbyi abenshi mu bakristo baba bifuza, dore ko benshi muri bo bakunda umuntu uciye bugufi mu magambo no mu bikorwa kandi babasha kwisanzuraho ari naho benshi mu basesenguzi b’uyu muziki bemeza ko ntakabuza bizarushaho kuba bibi izi nenge nizikomeza.

Twagerageje kuvugana na nyir’ubwite ngo twumve icyo avuga kuri ibi anengwa avuga ko ntacyo yarenzaho bisa n’amakinamico, mu magambo ye yandikiranye n’umunyamakuru w’impinga.com yagize ati:”No need of Drama brother”.

Inkuru y’ubwanditsi.

 

10 IBITEKEREZO

  1. Hhhhhhhh Sha ahubwo mwari mwaratinze rwose njye ndi umunyamakuru ariko buri wese twari kumwe muri Concert yateguwe na Rdio Umucyo azi Agasuzuguro uyu muhanzi yadusuzuguye ubwo twashakaga kumuha interview ibi byiyongeraho uburyo agorana kugira ngo aguhe interview kenshi Ari munyungu ze Sha nabishobora yisubireho pe.

  2. Ewana muramutwitse wallah! Gusa agakiza no kuririmba ntaho bihuriye, ashobora kugira impano yo kwandika indirimbo nziza no kuziririmba ariko ataragera ku musaraba ibyo akora ari business nkabandi bose!

  3. Mana yanjye cyakoze muramukoze kbx !
    Gusa Umuntu ashobora kuba icyapa kiyobora abandi ariko ndumva abikora nka business niba ariko bimeze kuko sugukorera Imana ahubwo arikorera,
    Ark imana yo iguhaye itaranto ukayicunga nabi irayikwambura ikayiha abayicunze neza

  4. Erega aba bana babahanzi bahabwa umusingi mubi,ntiwarerwa muburyo bw’umwuka na Masasu Gitwaza nabandi babescro ngo nawe uzavemo umugabo nyamugabo cg umugore wumutima murugo rwe….uza rebe uko Isron byagenze byarangiye ashyizeho za drede anatobora amatwi reba K Gaby,uzarebe ba Aline Gahongayire amabara bakora buriya na Aime Uwimana kuba agihagaze nuko yize kwishakira Imana kugiti cye so…uziko barushwa discipline na ba Tom close amani martin nabandi kandi bo ataraba gospel.. Kubera iki batorejwe mumadini meza afite ubupfura ninderoza kimuntu Anglican kwa Mzee Colini naba Antoine Rutayisire,apana aho umuntu ava munka iyo za minebwe nta Theology nta education general ngo aje kuba Pasteur ntanabe umuvugabutumwa usanzwe ahubwo akaba ngo bishop or Apotre…nahubundi mukirundi aho nakuriye baravugango ntawutanga ico adafise….atange ubugororotsi se ntabwo afite azatanga ubwibone nogukunda amafranga kandi ariwo muzi wibibi acawe nande se???yeah idini siryo rizatujyana mwijuru ariko uburere nindero dukura mumadini amwe namwe biteye agahinda.nukuri Leta yacu yarakoze gufunga ziriya ngirwa matorero zitagira uburere nindero ziha abana bigihugu…

    • muri angilikani ntibahindura uwo uriwe. njye nturanye n’abaporoso(abangilikani) ariko nta numwe wanyereye imbuto yo gukiranuka uretse ubutindi bagira mu mitima n’amashyari. akami ka muntu ni umutima we. Rutayisire n’umukirisito ariko intama nako abenshi n’ihene urugero batanga turarubona. tuza rero ntugace imanza hari ubishinzwe

  5. Nuko muramuhamije. Mwari mwaratinze. Ariko njye ntibintangaje kuko na Yezu ibi byose byamubayeho ndetse n’ibiruta ibi. Abanyamakuru uwo mushatse muramwamamaza akaba igihangange mwashaka mukamusebya kuburyo ntawakongera kumukunda urugero Aline Gahongayire aho mwari mumugeze niwe uhazi. Gusa Imana yonyine niyo imuzi imbere n’inyuma. Niba ibi aribyo nabireke ace bugufi asabe Imana imbabazi niba kandi ataribyo uwagize uruhare wese mukumwanduriza isura nawe Imana imugenderere

  6. Uko biri kose ntanduru ivugira ubusa kumusozi,njyewe sinakanga Mbonyi kubera ko afite imyitwarire runyama ariko nanone niba hari ibyo afite bugari byiza yakisubiraho ntakindi kdi twese ntgo turi intungane buri wese umujoye ntiwamuburaho ikibi.

  7. Uko biri kose ntanduru ivugira ubusa kumusozi,njyewe sinakanga Mbonyi kubera ko afite imyitwarire runyama ariko nanone niba hari ibyo afite bugari byiza yakisubiraho ntakindi kdi twese ntgo turi intungane buri wese umujoye ntiwamuburaho ikibi.

  8. Mwandike na Patient Bizimana, burya udafite inoti ya 300 ntashobora kwitabira ubutumire bwawe ahita akubwira ko bitavamo, kimwe na wa murundi uri kuzamukira i Masoro (Christian Irimbere), Serge Iya we ngo ntajya ajya mu ntara mutamutegeye Taxi voiture ngo ntiyakandagira muri coaster. Abo bose narabatumiye bankuzaho burundu ngo mpaka nkoze ibyo bashaka byose ku murongo nta na kimwe nsize.

    Buriya twigiriye abahanzi nka Bosco Nshuti, Papy Clever,… Ni ukuri byarushaho kuba byiza kuko n’imitima ya benshi yahembuka.

TANGA IGITEKEREZO