Abazahatanira ”Groove Awards Rwanda 2019” mu byiciro byose bamenyekanye.

15

Kugeza ubu hamaze gutangazwa abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana bakoze neza bazahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2019, mu birori biteganyijwe tariki ya 19 Mutarama 2020 aho intego y’uyu mwaka igira iti: ”Dushyize hamwe byatubera byiza”(Better Together).

Image result for groove awards rwanda 2019

Kugira ngo umuhanzi cyangwa itsinda rizatoranywemo cyangwa rize muri aba bahatana byasabaga byibura ko uba ryariyandikishije cyangwa se agatorwa n’abanyamakuru, hanyuma urutonde rwa nyuma rugashyirwaho umukono n’akanama nkemurampaka kagizwe n’aba bakurikira; Nkundimana Noel, Mupende Gedeon Ndayishimiye (T-Man), Mwendwa Evans (Dj Spin), Issa Noel, Mukabacondo Jeanne (Mama Kenzo) na Nzahoyankuye Peace Nicodem.

Image result for best female aline gahongayire
Aline Gahongayire niwe ufite igihembo cy’umwaka ushize mu cyiciro cya Best Female Artist of The Year.

IREBERE URUTONDE RW’ABAHATANA KURI IYI NCURO:

1.Umuhanzi w’umwaka (Best Male artist of the year)

-Danny Mutabazi

-Bosco Nshuti

-Jado Sinza

-Thacien Titus

-Prosper Nkomezi

2.Umuhanzikazi w’umwaka (Best Female artist of the year)

-Gisele Precious

-Aline Gahongayire

-Diana Mucyo

-Dorcas Ashimwe

-Liza Kamikazi

3.Collabo Song (Indirimbo y’ubufatanye)

-Hozana-Papane & Gisubizo Ministries

-Injiramo by Elmax ft All stars

-Ndagarutse by Grace de Jesus ft Patient Bizimana

-Byina by MD ft Babou

-Ni Uwanjye by Serge Iyamuremye ft Joy

4.Umuhanzi Mushya (New Artist)

-Byishimo Espoir (Happy)

-Deborah Butera

-Nice Usanase

-Sabrina Tuyishimire

-Lorie Ishimwe

5.Dance Group (Itsinda ribyina)

-Shekinah drama team

-Parroussia dancers

-Holy move of praise

-TLC Drama team

-Sparks drama team

6.Choir Of The year (Korali y’umwaka)

-Christus Regnat

-El Shaddai choir

-Ukuboko kw’iburyo

-Holy Nation choir

-Vuzimpanda choir

7.Ikiganiro cya Radio cy’umwaka (Kigali)

-Sana weekend relax: Sana Radio

-Nsobanurira: Life Radio

-The Breakfast: Authentic Radio

-Umucyo Gospel Zoom: Umucyo Radio

-Weekend Gospel Hit: Inkoramutima Radio

8.Umuhanzi wo hanze ya Kigali (Upcountry artist)

-Ahadi Heritier-Rubavu

-Mwema Bahati-Huye

-Niyonzima Emmanuel-Musanze

-Niyonizera Mediateur-Huye

-Ndahimana Janvier-Musanze

9. Ikiganiro cya Radio yo hanze ya Kigali 

-Ambiance y’Imana-RBA Rusizi

-Gospel Magazine-Isangano Radio

-Gospel Image-RBA Musanze

-Kuramya no guhimbaza-Radio Salus

-Energy Gospel Magazine-Energy Radio

10. Korali yo hanze ya Kigali (Upcountry choir)

-Iriba choir (Huye)

-Bethesaida -ADEPR Kayonza

-Isezerano choir- ADEPR Sumba

-Shiloh choir-ADEPR Musanze

-Salem choir-ADEPR Mbugangari

11. Umwana Ufite Impano (Young Groover )

-Manzi Tequiello-Drumist

-Mbabazi Teta-Comedian

-Juge Amizero-Evangelist

-One Family One Vision-Rappers

-Muhirwa Asifiwe-Drumist

12. Indirimbo nziza ya Hiphop

-Tambira Imana by Elmax

-Amaraso by MD ft Judith

Twinjire by One family one vision

-Ituro by The Pink

-Ibyo ankorera by Das choir

13. Urubuga rwiza rwa Gikristo

-Akagiza.com

IMPINGA.COM

-Iyobokamana.com

-Ibyiringiro.com

-Izeserano.com

14. Ministry/Group of The year (Minisiteri cyangwa Itsinda ry’umwaka)

-Asaph Worship Band

-Light of the earth

-True Promises

-Healing worship team

-Alarm Ministries

15. Itsinda rishya ry’umwaka (New Group)

-Holy Recall ministry

-Comfort people ministry

-James&Daniella

-Peace Voice

-Holy Entrance Ministries

16. Indirimbo y’umwaka (Song of The Year)

-Mpa amavuta by James & Daniella

-Ikidendezi by Ukuboko kw’iburyo

-Ndanyuzwe by Aline Gahongayire

-Bimenyekane by Upendo choir

-Cikamo by El shaddai choir

17. Indirimbo nziza yo kuramya (Worship Song)

-Umutima by Bosco Nshuti

-Mpa amavuta by James & Daniella

-Imbabazi z’Imana by Asaph

-Amarira by Ben&Chance

-Ndanyuzwe by Aline Gahongayire

18. Worship Leader of the year

-Serge Rugamba

-Sam Rwibasira

-Rene Patrick

-Damascene Kanuma

-Baby Moses

19. Indirimbo nziza yo mu bwoko bwa Afro-Pop

-Injiramo by Elmax ft All stars

-Nta mahitamo by Carine Tracy

-Indirimbo nshya by Liza Kamikazi

-Byina by MD ft Babou Melo

-Forgiven by ASA

20. Umu MC mwiza w’umwaka

-Mc Dione

-Mc Becky

-Mc Pastor Tom

-Mc Juliet

-Mc Ronnie

21. Indirimbo nziza y’amashusho (Best Music Video)

-Nzahora Nshima by Gaby Kamanzi

-Injiramo by Elmax ft All stars

-Mpa amavuta by James&Daniella

-Amahoro by Kizito Mihigo

-Super Power by Power of the Cross

Dore bimwe mu byiciro bitorwa n’akanama nkemurampaka by’umwihariko bagendeye ku bushishozi: Producer Utunganya indirimbo z’amashusho, Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda, Producer Utunganya indirimbo z’amajwi, Umwanditsi mwiza w’indirimbo,Umunyamakuru w’umwaka (Media Personality),Uwashyigikiye cyane muzika ya Gospel n’ivugabutumwa.

Image result for groove awards rwanda 2019
Bwana Noel Nkundimana, Chairperson wa Groove Awards Rwanda

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Groove Awards Rwanda avuga ko nyuma yaho uru rutonde rusohokeye akanama nkemurampaka kagizwe na ziriya nararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kazashishoza kagahitamo abakoze cyane kurusha abandi muri uwo mwaka ni ukuvuga umwaka wa 2019 ubundi bakagena abazahabwa ibihembo.

Nk’uko uburyo bw’imitorere ya Groove Awards mu Rwanda yahindutse ni ukuvuga Nta matora ayo ariyo yose azabaho nk’uko byagenze umwaka wa 2018, Ibintu bitandukanye n’ibyagiye biba mu myaka yabanjije aho byatezaga impaka biturutse ku kwitoresha byavugwaga mu bahanzi n’amatsinda bity hakarebwa imbaraga z’amajwi aho ibyo byagaragayeko hari hamwe wasangaga umuntu ahawe igihembo atararushije abandi gukora.

Twakwibutsa ko tariki 19/01/2020 aribwo hazatangwa ibihembo (Official Ceremony).

15 IBITEKEREZO

  1. Muraho neza? Mbona umuhanzi mushya w’umwaka ari Ishimwe Lorie kuko yarakoze cyane.
    Indirimbo nyinshi,Ibiterane by’ivugabutumwa bihagije.
    Kubwanjye ntawamuhiga.

  2. Ndahamya ntashidikanya ko ibi ari ukuri. ahubwo se kuki Peace Nikodemu ikiganiro cye kuri Magic FM atagishyizemo?

    bazashyiremo n’icyiciro cy’umuhanzi w’umudiaspora byaba ari saw kurushaho.

    gusa ariko uko biri ntacyo bitwaye.

  3. Nitwa David Nsengiyaremye nkaba mba Zambia , nkaba mbashimiye ubu bushishozi mwakoze , kuko bituma abahanzi bamenyekana , ndetse n’abahanzi bakizamuka bakamenyekana , kubwibyo rero uyu muhanzikazi ISHIMWE LORIE yadusannye imitima twebwe ababa hanze , afite ubutumwa bwiza , mubihangano bye, ndumva atagomba kubura mubazaba selected.

  4. Mwakoze gukorana ubushishozi mugutoranya kandi twishimiye chorar Isezerano Adepr Sumba irabikwiye rwose nikorari nziza.

TANGA IGITEKEREZO