Akunda The Ben kuburyo amugereranya n’imana ye.

0

Fabien Umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona hashize amezi make atangiye kumvikana cyane mu itangazamakuru bikaba byaraje gukomera cyane tariki 27 ukuboza ubwo hasakaraga amashusho uyu mugabo ajya kwakira Icyamamare muri muzika nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ubwo yari aje kwitabira igitaramo gitangira umwaka uyu mugabo akaba akunda The ben Kuburyo amugereranya n’imana ye.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube X LARGE Tv avuga kuburyo afata the ben yagize ati: ”Ubundi njye The Ben namugereranya na papa n’ubwo yanapfuye kubera ko niwe wigeze kumbwira akantu keza kakanshimisha nubwo yahise apfa. Ubundi The Ben Nakumva ari nk’imana ahari mbese mbona nk’imbere yanjye” Ni ibintu byakoze ku mbamutima za buri wese mu babyumvise ndetse bamwe babijyaho impaka gusa benshi bakemeza ko byatewe no kubura uko amusobanura bitewe n’urukundo akunda uyu muhanzi.

Yakabije inzozi zo gusangira urubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo bise “Ibyiringiro”

Bati: Mana uri ibyiringiro,ntawakiringiye ngo akorwe n’isoni

Ku munsi w’ejo tariki ya 1 ukuboza mu gitaramo cyabereye muri Kigali arena nibwo bwa mbere indirimbo “Ibyiringiro” Fabien Yakoranye na The Ben bayiririmbanye kurubyiniro ibi bikaba byakoze ku marangamutima ya benshi biturutse ku magambo ayigize n’uburyo bayiririmbanye amufashe ku rutugu. Ibi kandi rikaba ryari isezerano The Ben yasezeranye ubwo Fabien  yamwakiraga ku kibuga cy’indege.

The Ben yamaze umwanya muto ategereje ko bazana Fabien ngo bafatanye kuririmba

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ninko mu gitero cya mbere The Ben agira ati: Ntawakwizeye ngo akorwe n’isoni hoya, uri ibyiringiro,iminsi irahita ibihe biha ibindi,wambereye umurinzi udasanzwe.” Fabien amwakira agira ati: “Icyo wavuze mana kigomba gusohora ndakwizeye.ndakwizeye”

Aha yamubwiraga ko ahagaze imbere y’abantu benshi amusaba kugira icyo ababwira

Ni indirimbo yakiriwe neza cyane ibi bigashimangirwa n’uburyo ikomeje kurebwa n’abantu benshi kuri channel ya The Ben aho nyuma y’amasaha 11 gusa imaze kurebwa n’abarenga 7000

Yumve unyuze hano:

https://www.youtube.com/watch?v=mxkF6dkiiZk

SHARE
IziherukaKuki uruyuki rupfa iyo rumaze kudwinga umuntu ?
IzikurikiraUmugore yacakiye Papa bimutera umujinya w’umuranduranzuzi
Gilberto Gatete ni umunyamakuru wa Impinga.com amaze imyaka 6 mu itangazamakuru rya Gikristo kuva 2013 yakoze kuri radio sana kugeza 2015 nyuma yererekeza muri radio Authentic yandikiye kandi agakiza.com na urugero.rw kubona impinduka mu byo akora nibyo bimuraza ishinga,kuzamura impano nto zikagera kurundi rwego nibyo yishimira cyane.

TANGA IGITEKEREZO