Aline Gahongayire yaguze ikote rya Bruce Melodie Amadolari 1500

0

Mu gitaramo cy’umuhanzi Social Mula cyabaye ku cyumweru  tariki 24 Ugushyingo nibwo Aline Gahongayire yaguze ikote umuhanzi Bruce Melodi yari yambaye ku rubyiniro amadolari 1500 ni ukuvuga arenga gato miliyoni n’ibihumbi Magana ane (1402500).

Mu batumiwe kwifatanya n’umuhanzi social Mula harimo Bruce Melodie waje  yambaye ikote ry’umukara n’umweru gusa iri kote ntiyarisubije mu rugo kuko nyuma yuko Aline Gahongayire arikunze yahise arigura. Aganira n’umunyamakuru wa Yambi Tv ikorera kuri Youtube yatangaje ko iri koti yarikunze ubwo yabonaga Bruce melodie ari kurubyiniro bituma yumva agomba kurigura  gusa ibi ntibisanzwe aho umuhanzi agura umwambaro wa mugenzi we awukundiye kurubyiniro gusa Gahongayire avuga ko bibaho mu gihe cyose wawukunze ati: “bibaho,nabikunze cyane kuko mfite fashion yanjye umwaka utaha ni black and white biranejeje kubona ibintu ntekereza yamaze kubyambara”

Ngiri ikote ryaguzwe amadolari 1500 na Aline Gahongayire

Aline Gahongayire akunda kugaragara mu bitaramo bitandukanye aho aba aje gushyigikira bagenzi be muri muzika kuko nko kuri iki cyumweru bigaragara ko yagiye gushyigikira Social Mula aturutse ku Gisozi mu gitaramo cy’umuhanzi Jado sinza yanashyikirije amadolari 100 kashi yo gushyigikira ibikorwa bye bya muzika. Uretse abahanzi kandi Aline Gahongayire muri uyu mwaka akomeje kumvikana mu bikorwa byo gufasha imiryango itandukanye ikeneye ubufasha yise “#We for love Campain” kuri ubu akaba ayoboye igikorwa cyo gufasha umusore n’umukobwa bafite indwara yo gutitira umubiri wose batuye I Rubavu

Résultat de recherche d'images pour "dudu na fille gutitira"
Dudu na Fille barwaye indwara yo gutitira ubu babonye utugare bagenderamo bigizwemo uruhare na Aline Gahongayire

ni nyuma kandi yo gufasha umwana w’umukobwa amusanze acuruza imineke kuri station ya essence kuri ubu akaba yaramufashije guhindura ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO