Canada:Hagiye gutegurwa igitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abanyamulenge bakuwe mu byabo.

2

Nyuma y’ubwicanyi bukomeje kubera mu gihugu cya congo bukorerwa ubwoko bw’abanyamulenge bwatumye benshi bakurwa mu byabo barahunga bakaba ntabufasha bukwiye kugeza ubu barabona nkuko babitangarije ikinyamakuru VOA. Ibi byatumye umuramyi Etienne Nkuru ubarizwa mu mugi wa Edmonton muri  Canada ategura igitaramo mu rwego gukusanya inkunga izafasha aba baturage bari mu kaga.

Etienne Nkuru arasaba buri wese ufite umutima utabara kugira icyo akora kubanyamulenge bari mu kaga

Aganira na Impinga.com mu gusobanura impamvu yamuteye gutegura iki gitaramo yagize ati:”Nagiteguye maze kugira agahinda n’umubabaro mbona ama foto atandukanye n’amakuru numva ukuntu ubwoko bwabayamulenge buri guca mu bibazo bazira uko basa cg uko bavutse: bakuwe mu byabo, babatwikira amazu, barahunga numva nabafasha nkoresheje igitaramo.” Akaba yumva buri wese haba uzitabira cyangwa undi wese mu buryo bwose cyane ko isi ubu yabaye umudugudu binyuze mu ikoranabuhanga yatanga ubufasha uko ashoboye haba ibikoresho  cyane cyane iby’isuku,imyambaro amafaranga n’ibindi bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu.

Aho bahungiyemu bice bitandukanye ntabufasha bafite kuko ntakintu na kimwe bahunganye

Muri iki gitaramo giteganyijwe tariki 24 Ugushyingo kikabera mu mugi wa Edmonton muri Canada kuva  ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Etienne akazaba afatanya n’abandi bahanzi ndetse n’amatsinda atandukanye harimo nka David Ndero,Eden Garden worship Team, New Jerusalem Worship Team ndetse na Kingdom worship team.

 

Reba hano indirimbo Icyo yavuze Etienne yakoranye na Aime uwimana

 

2 IBITEKEREZO

  1. Yoooooo birakwiye rwose ahubwo na hano mu Rwanda abanyamulenge bahatuye bategure igitaramo nkiki twiteguye kubashyigikira.

TANGA IGITEKEREZO