Bugesera: Petersbakers yasangiye Noheli n’abana bafite ubumuga.

1

Kuri uyu wa 23 Ukuboza Petersbakers abahanga mu gukora keke z’akataraboneka basangiye noheli n’abana bafite ubumuga   babarizwa mu kigo AVE-H  UMURERWA  mu rwego rwo kurushaho gusakaza urukundo rwa kristo muri bose.

Uwabonye cyangwa wariye kuri keke ikorerwa muri Petersbakers yakifuza ko hari n’undi uyibonaho cyane uwo akunda afatanije n’abanyeshuri bakomeje guhugurirwa muri iki kigo ku bijyanye no gukora keke z’akataraboneka bafashe umwanya wo gusangira n’abana bafite ubumuga babarizwa mu kigo cya AVE-H  UMURERWA (Association des volontaire pour assistance aux enfants handicappe umurerwa) giherereye I Nyamata mu karere ka Bugesera, aba bana bakaba bishimiye cyane kubona abantu baza kwishimana nabo mu gihe bitegura Noheli. Bwana Mugwaneza Peter avuga ko biteguye  gukomeza gufatanya na leta aho bishoboka hose ari nayo mpamvu nyamukuru bahisemo kujya gusangira n’aba bana. akaba yaboneyeho o kwifuriza Noheli nziza abantu bose bakomeje kwishimira ibyo babagezaho anabasezeranya ibindi byiza mu mwaka wa 2020.

Dore uko byari bimeza mu mafoto:

Abana bafite ubumuga banejejwe no kubona abantu baje gusangira nabo Noheli

Twakwibutsa ko kuri uyu wa kane tariki 26Ukuboza aribwo muri Petersakers munsi gato y’urugo rw’ambasaderi wa Amerika hazabera  ku ncuro ya mbere Cake Festival aho abakunzi ba keke bazabona umwanya wo kwerekwa no kurya kuri keke zitandukanye zikorerwa muri petersbakers ndetse kabaho umwanya wo kwishimana aho bazaba babifashwamo n’umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Spin bikaba bizatangira I saa kumi aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi 10 ugatahana impano ya keke yo gusangira n’abasigaye mu rugo.

SHARE
IziherukaBimwe mu bitaramo biteganijwe uyu mugoroba tariki 24 Ukuboza.
IzikurikiraTwibukiranye: Amateka n’inkomoko bya Noheli ku isi
Gilberto Gatete ni umunyamakuru wa Impinga.com amaze imyaka 6 mu itangazamakuru rya Gikristo kuva 2013 yakoze kuri radio sana kugeza 2015 nyuma yererekeza muri radio Authentic yandikiye kandi agakiza.com na urugero.rw kubona impinduka mu byo akora nibyo bimuraza ishinga,kuzamura impano nto zikagera kurundi rwego nibyo yishimira cyane.

1 IGITEKEREZO

  1. Yooooo mbega byiza! Ni sawa rwose nakomereze Aho sindabasha kurya kuri Keke ze ariko amaso anyereka ko zikoranye ubuhanga kdi ziryoshye rwose.

TANGA IGITEKEREZO