Canada: Etienne Nkuru yakozwe ku mutima n’ubwitabire mu gitaramo cyo gufasha abanyamulenge.

0

Tariki 17/11/2019 nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ku gitaramo cyagombaga kubera muri Canada mu mugi wa Edmonton cyateguwe n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Etienne Nkuru kigamije gukusanya inkunga yo kugenera abanyamulenge bakomeje gukurwa mu byabo muri congo, ku cyumweru tariki 24 nibwo iki gitaramo cyabaye ndetse abagiteguye bakaba bishimira cyane uko kitabiriwe n’inkunga yavuyemo.

Muri iki gitaramo Etienne yafashijwemo na bagenzi be b’abahanzi nka David Ndero banakoranye indirimbo igiye gusohoka ,Eden Garden worship Team, New Jerusalem Worship Team ndetse na Kingdom worship team Etienne yavuze ko yishimiye cyane uburyo abantu bakitabiriye ndetse bagatanga n’inkunga kuburyo bwiza cyane mu magambo ye Aganira na www.Impinga.com yagize at: ”Abantu baritabiriye kubwishi cyane twafashe umwanya wo gusenga abantu baritanga mu buryo bwabo bafite nta mubare w’amafaranga twari dufite ariko havuyemo inkunga y’amafaranga atari make yashimishije abantu bose baraho akaba azafasha cyane kubijanye n’ibyokurya kuko nibyo byihutirwa kandi igikorwa kirakomeje abantu bakomeje kutwandikira hirya no hino batubaza uko batugezaho inkunga yabo”.

Etienne Nkuru yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye iki gitaramo kandi abasaba no gukomeza gusengera abavandimwe bari congo

Ku bijyanye n’inkunga ijyanye n’imyambaro n’ibikoresho nayo bateganyaga gukusanya nkuko yabidutangarije ubwo twavuganaga mu nkuru yacu yabanje yavuze Hatwanzwe amafaranga gusa kuko babonye gutanga ibintu hazasabwa ubundi buryo byo ku bitwara bushobora guhenda kurushaho.undi wese washaka kugira icyo afasha yifatikanije na etienne akaba yamwandikira email nkuruetienn@gmail.com 

Habaye umwanya mwiza wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo

Tukwibutse ko Etienne Nkuru ari umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba abarizwa muri Canada mu mugi wa Edmonton akaba yaboneyeho no kudutangariza ko kumunsi w’ejo aribwo azaba ashyira hanze indirimbo ye yo kuramya afatanije na mugenzi we babana muri Canada witwa David Ndero.

Dore andi mafoto yaranze iki gitaramo:

Etienne Nkuru wateguye igitaramo I bumuso
Bafashe umwanya uhagije wo gusenga kuko ntacyajya hejuru y’amasengesho

 

TANGA IGITEKEREZO