Dirija wa Shalom yavuze ibintu bikomeye ku gitaramo cy’ukuboko kw’iburyo giteganijwe ku cyumweru.

2

Sam Nzeyimana umenyerewe ku ruhimbi aririmbira Imana muri Korali Shalom akaba n’umuyobozi w’abaririmbyi ni ukuvuga uyobora abandi mu majwi yagize byinshi atangaza mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwanyu Impinga.com, mu gihe Korali Ukuboko Kw’Iburyo yitegura igitaramo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019 kitezweho kwitabirwa n’imbaga y’abantu benshi.

Mu kiganiro yahaye urubuga impinga.com  yatangaje ko ari igitaramo giteye amatsiko cyane kuko ari igitaramo kizaba gikomeye cyane kubera urwego Korali Ukuboko Kw’Iburyo  yagize ati: ‘’ikini igitaramo mfitiye amatsiko menshicyane bitewe n’urwego rwa Korali yateguye iriho kuri ubu. Mu kuvuga kuri iki gitaramo akaba yabikuye mu bintu 3:

Icyambere: navugaho ni imyinjirize akenshi mbabazwa cyane n’abantu badatekereza ku mvune z’abantu bategura ibitaramo nk’ibi bikomeye urugero nk’ubu ku itariki ya1 twese turabizi ko tugomba kugenda twitwaje ibihumbi bitatu byo gutera inkunga korali yateguye iki gitaramo kandi si ukuyabaha gusa (amafaranga) ahubwo bazaguhereza na CD nziza y’amashusho ariko ntibitangaje ko kugeza uyu munsi hari nk’umuntu wumva ko ibyo bitatu ari iri byinshi cyangwa bitanakwiriye nyamara kandi ikimbabaza ni iki: turayafata tukayajyana urugero nk’10.000 kuri sitade tugiye gufana amakipe dukunda, twahagera bya bihumbi icumi watanze ikipe wafanaga igatsindwa ukagenda ubabaye ukarara utanariye bugacya kandi ugasubirayo ariko gutanga ibihumbi 3000 ngo ushyigikire umurimo w’Imana bikakunanira ndasaba abantu kwitabira kandi biteguye gushyigikira iyi korali mu buryo bwose!

Icya kabiri: Mbabazwa ni uko abantu benshi iyo bitabiriye igitaramo usanga hari abiyicariye ugasanga umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana biyicariye ntibafatanye n’abaririmbyi. Iki ni ikintu Dirija Sam abona kitagakwiriye kuranga abitabiriye igitaramo runaka cyo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko aba ari ugutaramira Imana bagakwiye gufatanya n’abaririmbyi mu rwego rwo kuramya Imana bityo nkaba niteze ko muri iki gitaramo ibi bitazaboneka kubazitabira iki gitaramo.

Icya gatatu: Mbabazwa ni uko abantu bakijijwe bakagombye kuzana abantu batarakizwa kugira ngo babonereho umwanya mwiza wo kubafasha kumva inkuru nziza y’agakiza wenda bashobora kuza bakuruwe n’izo ndirimbo z’amakorali n’abahanzi ubundi bahagera bagakizwa iki kintu mbona kidakorwa uko bikwiriye  ahubwo abantu bitabira ibitaramo ugasanga kenshi ari babandi bahora mu nsengero bityo ngasaba ko abantu bazitabira iki giterane bazana n’abantu batarakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza wabo bagataha bahinduwe nawe murakoze.

Kimwe mu bitaramo byitezweho ubwitabire buri hejuru

Korali Ukuboko kw’Iburyo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Ikidendezi, Kuro, Imirimo, Imitima Yacu, Ninafurahia n’izindi zitandukanye, kuri iki cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019, Ukuboko Kw’iburyo kuzafatanya na Jehovajireh yamenyekanye mu ndirimbo Gumamo na Turakwemera, Simon Kabera wamenyekanye mu ndirimbo Mfashe inanga, Bosco Nshuti, Jado Sinza na Gisele Precious. Mu gitaramo gikomeye kitezweho ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru nkuko Sam yabigarutseho hejuru kikaba kizatangira ku isaha ya saa saba imiryango ya Dove Hoteli izaba ifunguye.

2 IBITEKEREZO

  1. Nkunda ukuntu mufatanya shalom nukuboko ninamwe muyoboye kugeza ubu gusa mujye muza no mubyaro. Dirigeance ya Tujimbere choir i Nyamishaba

TANGA IGITEKEREZO