Dr Charles Murigande yakuye urujijo ku gisubizo yasubije umunyamakuru wa BBC mu 2003

2

Ubwo yari mu kiganiro Isooko kinyura kuri Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa gatandatu Dr Charles Murigande wabaye Ministre w’ububanyi n’amahanga guhera mu 2002, Bwana Cleophas Barore uyobora iki kiganiro yamubajije ku gisubizo cyagarutsweho n’abantu benshi ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Nyakwigendera Laurent Ndayihurume wa BBC niba ibyo avuze ari ukuri kw’Imana agasubiza ko ari ukuri kw’Impamo yaboneyeho umwanya wo kubisobanura neza.

Mu 2003 ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye byavugaga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri Congo mu gace ka Ituri  yabajijwe kuri iki kibazo n’umunyamakuru wa BBC Nyakwigendera Laurent Ndayihurume niba izi ngabo zaba ziri muri congo yamusubije ko ntaziriyo  umunyamakuru amubaza ko uko ari ukuri kw”Imana Murigande asubiza ko ari ukuri kw’Impamo ibintu byaje gukomeza kuvugwaho n’abantu benshi bavuga ko yaba yarazi ko izi ngabo ziri muri Congo bityo agatinya kuvuga ko ari ukuri Kw’Imana. Yongera gusobanura uko byagenze yagize ati:”Uganda yabwiraga media ngo turabeshya ntitwavuyeyo(muri congo)  ngo ndetse turarwanira muri ituri kandi aho muri ituri twari twarahabarekeye kuva kera na mbere yuko tuva muri congo ituri twari twarayibarekeye ariko kugira ngo bonone izina ry’u Rwanda batangira kuvuga ngo turarwanira muri ituri noneho ndayihurume arambaza ngo ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri ituri? Ndamuhakanira  ndamubwira ngo nta ngabo z’u Rwanda ziri muri ituri ntaziri muri congo kuko zavuyemo ku mugaragaro, noneho arambaza ngo uko ni ukuri kw’Imana?noneho ndamubwira nti uko ni ukuri kw’Impamo, ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya kuko ntago ibyo ari ukuri kw’Imana ariko uko ni ukuri kw’Impamo niko ibintu byari biri icyo gihe. Abantu bakaba baravugaga ko Dr Murigande yaba yarazi ko ngabo z’u Rwanda ziri muri Ituri bakavuga ko yanze kwemeza ko ari ukuri kw”Imana aha yagize ati: iyo mvuga ko ari  ukuri kw’Imana nari kuba mbeshye nyine,nonese uko ni ukuri kw’Imana, njyewe ndi Imana? Njye ntago mvuga iby’Imana. Bikaba bikura urujijo kubaba barumvise ko yaba yaravuze ukuri kw’Impamo ashaka guca kuruhande ukuri kw’ibyaberaga muri congo cyane ko kuri we n’ubundi kutari ukuri kw’Imana ahubwo kwari ukuri kwe kandi we akaba Atari Imana.

Hanyuma Bwana Barore akaba yamubajije ati: icyo gihe iyo biza kuba ingabo z’u Rwanda zari muri congo ariko ku mpamvu z’umutekano Atari ngombwa ko ubyemera   nk’uwari ministri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe , igisubizo bwo cyari kuba ikihe? Mu gusubiza iki kibazo yatanze urugero rw’ijambo Yesu yabwiye abigishwa be, Aha yagize ati: umwami yesu yabwiye abigishwa be ngo bazabajyana mu nkiko ngo ariko ni mujyayo ntimuzavunikishwe n’icyo muzavuga, umwuka wera azabaha icyo kuvuga muri icyo gihe, ubwo rero singiye gusubiza ibintu biri Hypothetique umunsi nzahura na situation nkiyo umwuka wera azampa icyo  kuvuga kijyanye nuko mba namusabye kubana nanjye mubyo nkora”

Résultat de recherche d'images pour "cleophas barore"
Bwana Cleophas Barore,Umunyamakuru wa RBA akaba na Pasteur mu itorero ADEPR

Akaba kandi atemeranya n’abavuga ko umunyapolitiki ataba umukristo aho ashingira ku ngero nyinshi ziri muri Bibiliya zigaragaza abagaragu b’Imana bakoze politike harimo Mose,Yosefu, Dawidi ndetse n’abandi bityo bishoboka cyane kuba waba umunyapolitike w’umukristo.

Dr Charles Murigande ni umwe mu banyepolitiki bakomeye hano mu Rwanda kandi babimazemo igihe yemera ko ari umukiristu ndetse akabitangaza kumugaragaro ni umukristo wa Assembly of God ku myaka 61 agiye kumara 41 muriyo ayimaze mu gakiza. Ubu ni Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo.

SHARE
IziherukaUmuvure Yesu yavukiyemo ugiye gusubizwa i Betelehemu
IzikurikiraUmuhanzi Papi Clever yasabye anakwa Ingabire Dorcas (Amafoto)
Gilberto Gatete ni umunyamakuru wa Impinga.com amaze imyaka 6 mu itangazamakuru rya Gikristo kuva 2013 yakoze kuri radio sana kugeza 2015 nyuma yererekeza muri radio Authentic yandikiye kandi agakiza.com na urugero.rw kubona impinduka mu byo akora nibyo bimuraza ishinga,kuzamura impano nto zikagera kurundi rwego nibyo yishimira cyane.

2 IBITEKEREZO

  1. Ese mama! Najya mbyumva ngo igisubizo yasubije umunyamakuru ariko simenye story yuzuye uyu mugabo Ni intangarugero rwose urubyiruko twese atubera ikitegererezo

TANGA IGITEKEREZO