Evangeliste Patrick Ndamukunda agiye gukora igiterane yise ‘’Yesu Umwuzuro w’ubuhanuzi’’

1

Umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru Ndamukunda Patrick agiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘’Yesu Umwuzuro w’Ubuhanuzi’’ kigiye kuba ku ncuro ya 2 kizamara iminsi 3 kibera kuri Adepr Cyahafi kikazitabirwa n‘amakorali akomeye yo mu mugi wa Kigali ndetse n’abahanzi na korali  izaturuka mu rurembo rw’uburasirazuba ariyo Bethesda Adepr Kayonza.

Ev.Ndamukunda Patrick  yabwiye Impiga.com ko iki giterane ari iyerekwa yagize ryo kuzajya ategura igiterane kandi  akagitegura ahantu hatandukanye kigamije kwigisha abantu ijambo ry’Imana. Mu kiganiro Ndamukunda Patrick yagiranye n’urubuga Impinga.com, yatangaje ko yiteguye neza kandi imyiteguro ayigeze kure muri aya magambo: ‘’turiteguye turigusenga tunakora ibikenewe byose by’ibanze ndashimira ubuyobozi bw’itorero n’ubuyobozi bw’umudugudu bukomeje kutuba hafi cyane muri iyi myiteguro’’.

Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali atandukanye nka Sauni, Jehovaniss, , Worship team ndetse na Korali z’abashyitsi arizo Abakorerayesu Adepr Meridien, Hyssop Adepr Kiruhura, Abatoni ba Yesu n’Ababyeyi zo Kuri Adepr Muhima na Bethesda izaba iturutse I Kayonza.

Iki giterane kizatangira ari  kuwa kane tariki ya 12 Ukuboza gisozwe ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakazagaragaramo abigisha batandukanye nka Evangelist Anicet Niyomugabo na Mwalimu Jean Paul wa Adepr Nyarugenge.

Tubibutse ko iki giterane uyu muvugabutumwa agiteguye ku ncuro ya kabiri akaba yishimira cyane imigendekere y’icya mbere ari nayo yabaye intandaro n’inkomezi yo guhita ategura ikindi akaba asaba abantu benshi kuzitabira bagafatanya kumva neza Yesu we mwuzuro w’ubuhanuzi.

 

1 IGITEKEREZO

  1. Evangelist Ndamukunda Patrick komereza aho Uwiteka agushyigikire kandi natwe turagushyigikiye. Twahamagariwe kwamamaza Yesu nta kindi. BETESIDA turi kumwe. Be blessed all.

TANGA IGITEKEREZO