Healing Worship team yahurije hamwe ibyamamare mu gitaramo gikomeye.

0

Tariki 25/12/2019 muri Dove Hoteli hateganyijwe igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe ibyamamare muri Gospel mu Rwanda batumiwemo n’itsinda rimaze kuba ubukombe Healing worship ni igitaramo cyo kwizihiza ivuka rya Yesu bise : “Christmas Celebration Live Concert”

Healing Worship Team ikunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Nta Misozi Calvary, Amba Hafi , Mwami icyo wavuze, n’izindi. Yateguye igitaramo gikomeye  aho bifuje gufatanya kwizihiza Noheli n’abakunzi babo ari nayo mpamvu kizaba kuri Noheli tariki 25 Ukuboza ku Gisozi muri  Dove Hotel guhera saa cyenda z’amanywa imiryango ikazaba ifunguye.

Résultat de recherche d'images pour "healing worship team"
Healing Worship Team yiteguye gufatanya n’abakunzi bayo kwizihiza Noheli

Muri iki gitaramo Healing Worship Team ikazaba ifatanya n’bahanzi n’amatsinda amaze gufata imitima ya benshi hano mu Rwanda no mu karere nka  Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries n’umwigisha Pastor Aaron Ruhimbya umushumba wa  Evangelical Restoration church Kimisagara.

Résultat de recherche d'images pour "prosper nkomezi"
Prosper Nkomezi ni umwe mu byamamare bizafatanya na Healing Worship team

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Kugura itike mbere y’uko iki gitaramo kiba, mu myanya isanzwe ni 3,000Frw, naho mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000Frw bakanaguhamo impano ya interineti yihuta (4G) y’ukwezi ya Mango ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe ameza yo  mu myanya y’icyubahiro  ku bantu umunani igura 120,000Frw.

Résultat de recherche d'images pour "alarms ministries"
Alarms Ministries izafatanya na Healing worship Team Gushimira iyatanze kristo ngo arokore inyoko muntu.

Kugeza ubu aya  matike araboneka hirya no hino muri Kigali kuri Zion Temple Gatenga, Calvary Ministry-Remera, Fousquare Gospel church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Power of Prayer church Kabeza, Bethesda holy church Gisozi, Camellia Coffe Chic, Camellia Coffe Kisimenti, Camellia Coffe UTC, T2000 Supermarket Mango shop, 4G Square Pension Plaza, Mango 4G KCT shop na Mango 4G Remera Corner.

 

 

TANGA IGITEKEREZO