I Kibeho hagiye kubakwa Bazilika ya mbere mu bunini ku Isi

1

Kiliziya Gatolika ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru igiye gutangira imirimo yo kubaka Bazilika ya mbere nini ku Isi mu gace kabereyemo amabonekerwa ka Kibeho.

Iyi Bazilika izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye neza 10 000 ndetse n’imbuga yakwakira abantu ibihumbi 100.

Bazilika yitiriwe mutagatifu Petero y’i Vatican isanzwe ariyo nini ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60 000.

Nyuma y’aho Igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y’iyi Basilika kigiriye hanze, kuwa 9 Mutarama Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubwa Kiliziya Gatolika bwahuye n’abazayubaka kugira ngo harebwe uburyo imirimo yo kuyubaka izashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Bazilika igeze kure ndetse ko mu 2021 izaba yuzuye.

Yagize ati “Izuzura mu Ugushyingo 2021. Imirimo y’ibanze irimo iy’inyigo no gushyiraho ikigega kigamije gukusanya inkunga yararangiye”.

Iyi Bazilika izaba yubatse ku butaka butagatifu bw’i Kibeho busanzwe bugendererwa n’Abakirisitu batari bake kubera amabonekerwa yahabereye mu myaka y’i 1980.

Kuri ubu inzego zose bireba zarangije gusuzuma ibikenewe, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Bazilika izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 70.

Binyuze kuri Twitter, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwasabye abikorera gushora imari muri Nyaruguru, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kandi iyi Bazilika izaba ifite ibindi bikorwa remezo birimo inzu z’amacumbi zishobora kwakira abantu bari hagati 500 000- 600 000 basanzwe bagenderera aka karere buru mwaka mu ngendo z’iyobokamana, by’umwihariko abaza ku munsi wizihizwaho kujya mu ijuru kwa Bikira Mariya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwakoranye inama n’abo bireba ku iyubakwa rya Bazilika i Kibeho

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.

1 IGITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO