Ibintu 3 Israel Mbonyi yirengagije mu gutegura igitaramo azakorera I Huye

1

Nyuma yuko yagiye abisabwa n’abakunzi be bari mu bice bitandukanye byo hanze ya Kigali, Israel Mbonyi agiye gutaramana n’abakunzi be bo mu Karere Ka Huye mu gitaramo yitiriye izina rye Israel Mbonyi live giteganyijwe tariki 2 Gashyantare. Hakaba habaye aha mbere uyu muhanzi agiye gukorera nyuma y’ibitaramo bikomeye yakoreye mu mugi wa Kigali no hanze y’u Rwanda, muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 3 uyu muhanzi yaba yarirengagije bishobora gutuma iki gitaramo kititabirwa uko bikwiye.

1.Ibiciro biri hejuru

Uretse kuba ari ubwambere umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gukorera igitaramo kishyuza muri sale ya kaminuza ahazwi nko muri Auditorium abahamenyereye batangarije Impinga.com ko ari ubwambere umunyeshuri agiye gucibwa amafaranga ibihumbi 2000 mbere y’igitaramo na 3000 ku munsi wacyo.

Ntawashidikanya ku gikundiro uyu muhanzi afite mu banyarwanda haba mu Rwanda no hanze yarwo gusa kandi ntawabura kuvuga impungenge zo kwishyuza zigenda zigaragara mu bitaramo byishyuza no mu mugi wa Kigali. Aha tukaba twavuga ko kwishyuza ntawabirwanya cyane ko binafasha mu rwego rw’umutekano ndetse n’iterambere ry’umuhanzi cyane ko biba byamusabye byinshi mu myiteguro. Ariko kandi ntawabura kuvuga  ku mpungenge y’ubwitabire usanga bugorana cyane cyane ku banyeshuri babarizwa muri iyi kaminuza ndetse n’abaturage ba Huye muri rusange usanga abajyanayo ibitaramo bagenda bikandagira cyane ko no ku bitaramo by’ubuntu batitabira noneho hakibazwa mu gihe haba hashyizweho aya mafaranga agaragara nkaho ari make kuri bamwe ariko ku banyeshuri n’abaturage ba Huye agaragara ko ari menshi.

Israel Mbonyi ategerejwe mu karere ka Huye aho bifuza ko ibiciro byagabanywa 

Uyu ni umuhanzi wakunzwe n’abanyarwanda bingeri zitandukanye abifite n’aba ntaho nikora abakijijwe n’abadakijijwe bityo kuri wa muturage wo hasi kubona na 500 bigora  bikaba bitamworohera gutanga ibihumbi 5000 yongeyeho na tike yamugejeje aho igitaramo kibera. Kuri benshi mu bakunzi be bakifuza ko uyu muhanzi mu gihe atekereje gutaramira mu ntara yabikorera mu ma stade ashobora kwakira abantu benshi, kandi agasaba amafaranga make byanashoboka bikaba Ubuntu. Ku mwihariko wa Huye ho rero abakurikiranira hafi ibitaramo bibera muri aka karere bakaba babona uru ruhande uyu muhanzi asa n’uwarwirengagije bityo wenda binashobotse akaba yareba uko abitekerezaho cyane ko hakiri iminsi.

2.kwinjira muri kaminuza Ntibyoroshye kuri buri wese uturutse hanze

Israel Mbonyi ni umuhanzi ufite abakunzi benshi nkuko twabivuze haruguru ku buryo igitaramo cye cyagira ubwitabire kandi buri hejuru nyamara kandi Kubera ubuzima bwa  benshi babarizwa mur iyi kaminuza bisaba umutekano uri hejuru cyane iyo bisaba kwinjiza abantu badasanzwe babarizwa muri iyi kaminuza. Ikintu gishobora kuba imbogamizi kuri iki gitaramo kuri bamwe mu bifuza kukitabira,biturutse kukuba benshi mu binjira bataba bazanywe na kamwe bityo rero bikaba bisaba gukaza umutekano. Iyindi mpungenge ni uko abanyeshuri ba kaminuza ubwabo bakuzura iki cyumba cy’imyidagaduro mu gihe baba bitabiriye nkuko igitaramo kizabera aho bari ntakindi bibasaba uretse amafaranga yo kwinjira n’umwanya ku buryo umubare wo hanze wiyongereyeho byatera umutekano muke cyangwa se hakaba hari abasubizwa inyuma badataramanye n’uyu muhanzi bakunda bitewe n’uko umwanya wabaye muto.(Aha ni mu gihe imbogamizi twavuze haruguru yaba itabujije abantu kwitabira) ndetse bamwe bakaba bavugaga ko byibuze iyo agikorera mu salle Mberabyombi iri mu mugi wa Huye hagati byajyaga ku borohereza ( aha ni kuruhande rw’abaturage) ariko kandi ntibikuraho ko abatuye aka karere bataramenyera ibijyanye no kwishyura ibitaramo

Résultat de recherche d'images pour "auditorium butare"
Salle ya Auditorium yakira abantu bagera ku bihumbi 3000 niyo izaberamo igitaramo Israel Mbonyi  live concert

3.Kuba aho Igitaramo kizabera ari ibutamoso bitorohera benshi kuhagera.

Ku babaye cyangwa bagenda I Huye bazi aho iyi kaminuza iherereye ugereranije n’umujyi wa Huye kuburyo iyo urebye  abantu bagakwiye kuba bitabira iki gitaramo aho bazaba baturutse usanga cyane cyane ubihuje n’igiciro cyo kwinjira muri iki gitamo bizasaba n’andi amafaranga yo kugera aho igitaramo kibera bikaba byaba imbogamizi kuri benshi bifuzaga kwitabira, gusa kandi ntawabura no kuvuga imyumvire isanzwe iranga abaturage bo muri aka karere cyane cyane ku bijyanye no kwitabira ibitaramo, ibi bigashingirwa ku mateka y’abagiye bajya gutaramirayo rimwe na rimwe hakinjira abatarenze 10 kandi binjirije Ubuntu(n’ubwo kuri Mbonyi bitageza aha)  gusa kuri  Mbonyi azaba yishyuje amafaranga abatuye aka karere bavuga ko ari menshi .

Ibitaramo bya Israel Mbonyi bizwiho kwitabirwa mu buryo bukomeye

Bimwe mu byakorwa bikarushaho gutuma iki gitaramo kitabirwa kurushaho.

1.kwamamaza cyane

Si kenshi kwamaza bihabwa agaciro n’abahanzi cyangwa abandi bategura ibitaramo ibi ukabibonera mu igenamigambi ryabo aho usanga nta mafaranga runaka byagenewe  gusa mu gihe uyu muhanzi yaba ashaka kuzifatanya n’abantu benshi biramusaba we n’ikipe bakorana gufata umwanya uhagije wo kumenyekanisha iki gitaramo harimo kugera muri zimwe mu nsengero ziri muri Huye cyane cyane kuganira n’abashumba baziyoboye byibuze mbere yuko iki gitaramo kiba akabatumira ndetse nabo bakamufasha gutumira abo bayoboye. Ibi ntibitandukana no gukorana n’itangazamakuru haba irya Kigali ndetse na Huye igitaramo kizaberamo.

2.Gukoresha abahanzi bakunzwe muri Kaminuza

Israel Mbonyi ni umuhanzi  umaze kugera ku rwego rushimishije ku buryo ijwi rye ryagera kure cyane gusa kugeza ubu nta muhanzi muto ijwi riragaragaza cyangwa ngo agaragaze impano ye. Kuba hari abahanzi basanzwe bakorera umuziki muri aka Karere by’umwihariko muri iyi kaminuza batangazwa ko bazifatanya nawe mbere yuko iki gitaramo kiba byamubera iturufu nziza n’imbaraga zamufasha gutumira abantu batuye muri aka Karere azaba arimo nk’umushyitsi.

Tubibutse ko iki gitaramo  giteganyijwe kubera I Huye  tariki 2 Gashyantare uyu mwaka guhera saa kenda imiryango ikazaba ifunguye kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari amafaranga ibihumbi 2000 ku banyeshuri bazagura tike mbere y’igitaramo na 3000 ku munsi w’igitaramo nyir’izina. Naho kubandi bantu basanzwe batuye mu mugi wa Huye no mu nkengero zawo bakazishyura ibihumbi 5000. Iki gitaramo kikaba kibaye icya mbere uyu muhanzi agiye gukorera hanze ya Kigali,aganira n’umunyamakuru wa impinga.com akaba yatangaje ko azamanukana na band ye ntawundi muhanzi yadutangarije bazajyana.

1 IGITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO