“Himbazwa Live Concert” isigiye umukoro ukomeye Korali Abaragwa.

1

Nyuma yo kurarika abakunzi bayo baturutse hirya no hino korali Abaragwa ikorera umurimo muri ADEPR Kimisagara ya 2 kuri iki cyumweu nibwo yataramanye n’inshuti zabo mu gitaramo cyo gushima Imana bise “HImbazwa live concert” ni igitaramo cyabasigiye umukoro ukomeye cyane. 

Ni igitaramo cyagize ubwitabire buri hejuru aho abahageze bishimiye imiririmbire yiyi korali cyane ko yabonye umwanya uhagije wo kuririmba indirimbo zabo zitandukanye. Uretse iyi Korali kandi abantu bishimiye Korali ababyeyi Family yaturutse ku  muhima nayo yagaragaje ubuhanga mu mirimbire.

Nyuma y’iki gitaramo Impinga.com twaganiriye n’umuyobozi wa korali Abaragwa bwana Nyaminani Alexis atubwira kuburyo babonye igitaramo ati:”igitaramo kigenze neza by’umwihariko turashima Imana yabanye natwe ikigenderewe ni uko tuvuga ubutumwa bwiza kandi byakozwe aho abantu barenga 30 bakiriye agakiza,urumva ko ari umunyago tuba tunezerewe cyane, gusa biduhaye umukoro ukomeye wo kurushaho gukora cyane, 2020 tuzakora igitaramo kinini aho tuzaba dushyira hanze izi ndirimbo zose mwumvise mu buryo bw’amashusho.”

Bwana Nyaminani Alexis uyobora Korali Abaragwa

Ni igitaramo kitigeze gihinduka ahanini bitewe n’uburyo umuyobozi wa gahunda atagize amagambo menshi ahubwo yahaye umwanya korali zikaririmba zisanzuye ibintu ubona ko byanenejeje abitabiriye aho usanga rimwe rimwe abayobozi ba gahunda bavuga menshi bugatwara igihe. Umuyobozi w’indirimbo Olive aganira na Impinga.com yavuze ko anejejwe no kubona urwego korali Abaragwa igezeho kuko mu mwaka wa 2016 ntakizere bari bafite ko bagera aho bageze ubu.

Dore uko cyagenze mu Mafoto:

Mwalimu Emmanuel wayoboye gahunda(iburyo)

Abitabiriye ni benshi cyane urusengero rwamaze kuzura
N’abacuranzi bafashijwe n’indirimbo Himbazwa
Pasiteri Twahirwa Laurent umushumba wa paruwasi ya Kimisagara

iKorali Ababyeyi yaturutse ku Muhima yaririmbye neza ubuntu twagiriwe muri Kristo yesu.

Umwigisha w’ijambo Sinzabakwira j.Pierre

Ati Isi ni System, nituva aha turayisubiramo ariko Imana ishimwe ko turangije umwaka kubera uhoraho kandi yatubereye umwami w’amahoro.

1 IGITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO