Ikibazo gikomeye Murokore yabajije Abasemuzi mu nsengero.

0

Mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo umwami wacu Nshimira cyane urubuga Rwacu www.Impinga.com rumpa umwanya wo gutanga ibitekerezo byanjye ndetse n’ibibazo nibaza.

Kuri uyu munsi nkaba mfite icyo nshaka Kwibariza Abasemuzi mu nsengero gusa mbere yo kubaza ndabanza nshimire umurimo mukora utoroshye Aho mufasha benshi kumva Ubutumwa bwiza buba bwatanzwe mu ndimi z’amahanga zitandukanye mugakora ibishoboka byose tukabyumva mugihe bitari Gukunda mudahari.

Ikibazo nagize rero muti ni ikihe? Nkuko nari mbivuze haruguru Gusemura bikorwa mu gihe urusengero turimo abantu bavuga indimi zitandukanye mu gufasha imibare nyamwinshi kumva neza Ubutumwa bwatanzwe neza Kandi tumaze kugira abantu babikora neza cyane pe.

Nonese bavandimwe ko njya numva musemura isengesho rigenewe Imana nayo ntago iba yumva ururimi ariyo yazihanze? Ngira ngo niyo wavugira mu mutima yakumva ariko mwebwe mu nsengero zitandukanye maze kujyamo Basemura isengesho mu rundi rurimi Ubutumwa bugenewe Imana butagenewe abateraniye Aho muby’ukuri biba bigamije iki? Aho ntibyaba Ari uko muba mwumva ko Imana nayo itumva urwo rurimi? Ni hagira uwamfasha azambwira mbashe kuva murujijo.

Ndabashimiye Cyane Amahoro y’Imana abane namwe.

TANGA IGITEKEREZO