Indirimbo “Ndamushima” Muhumure confiance yakoranye n’ufite ubumuga bwo kutavuga yageze hanze

1

Nyuma yo gushyira hanze integuza, ubu indirimbo “Ndamushima” ihuriyemo abahanzi 2 Muhumure Confiance wamenyekanye cyane mu itsinda rya Alarm Ministries na Bukuru Kavoma ufite ubumuga bwo kutavuga yageze hanze.

Iyi ndirimbo ifite iminota 5 n’amasegonda 13, umuhanzi Bukuru Kavoma ntagaragara muri aya mashusho kubera ko bitakunze ko afatwa amashusho kuko atuye muri Amerika nkuko Confi yabibwiye umunyamakuru wa Impinga.com yagize ati : “Uriya muhungu witwa Kavoma abana n’ubumuga bwo kutavuga,yandika indirimbo,akagusaba ko muyisohorana wowe ukayiha injyana gukora iyi ndirimbo ni igitekerezo cye,kuba atarabonetse mu mashusho ,byari biteganijwe ko afatirwa amashusho muri Amerika ariko ntibyakunda niyo mpamvu byabaye ngombwa ko isohoka gutyo ariko turaha agaciro uruhare rwe ninayo mpamvu kuri afiche mubona ariho”

UmvaHano Indirimbo Kavoma Ufite ubumuga bwo kutavuga  yakoranye na Tresor zebedayo

Twabashije kumenya ko iyi ndirimbo atariyo ya mbere Kavoma yagizemo uruhare ko ahubwo n’indirimbo yitwa Itubere Maso, uyu musore yayifatanije na Tresor Zebedayo muri iyi ndirimbo yumvikana itangira agira ati:”Nubwo kuvuga bigoye ariko namenye ko imigambi y’Imana ari myiza kuritwe, nta mpamvu ufite n’imwe yatuma utavuga ineza y’Imana kuritwe, Imana yacu igira neza”

Confi yaboneyeho gutangaza ko hari abana benshi bafite ubumuga kandi bafite impano bikaba bimuteye imbaraga zo kureba uburyo yakorana imishinga myinshi nabo mu kurushaho kubafasha kwibona no kwiyumva ko bameze nk’abandi.

Ni indirimbo ikubiyemo amagambo y’ishimwe ku  Rukundo rukomeye Yesu yadukunze aganira na Impinga.com, Muhumure Confiance yavuze ko aribwo butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yagize ati:” ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukuzirikana urukundo rukomeye Yesu yadukunze tutari tubikwiriye”

Kuri we nkuko yabidutangarije ntabundi butumwa bwo kubwira abantu butari kubabwira kristo waduhaye kuba abo turibo none, umwizera wese akaba atazicwaho iteka ati: ”twizere Yesu niwe Kitegererezo cyacu”

Reba hano indirimbo Ndamushima yanditswe na Kavoma afatanije na Confiance

Impinga.com

1 IGITEKEREZO

  1. Yoooooo so touching😓 abahanzi benshi ntago bajya bita ku mpano z’abafite ubumuga nubigerageje abikora agamije inyungu ze ugasanga bidasa neza Confi rero niba afite uwo mutima wo gufasha byaba ari byiza rwose

TANGA IGITEKEREZO