Israel Mbonyi yakozweho n’indirimbo IKIDENDEZI ya Korali Ukuboko kw’Iburyo yarebwe n’abarenga Milioni.

0

Israel Mbonyi wamamaye mu myaka 4 ishize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yishimiye cyane ndetse atanga ubuhamya bw’ukuntu indirimbo Ikidendezi ya Korali Ukuboko kw’Iburyo yahinduye ubuzima bw’incuti ye maze yakira agakiza kubera iyo ndirimbo ya korali yamamaye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iyo yitwa IKIDENDEZI imaze kurebwa n’abarenga miliyoni hirya no hino ku isi bakoresha ikoranabuhanga rya Interineti.

Mu gitaramo cyateguwe na Radiyo Umucyo imaze kuba ubukombe mu Rwanda binyuze mu guha urubuga abavugabutumwa batandukanye naba pasteri bakabwirizaho, kuri iyi ncuro rero bakaba bari bateguye igitaramo cyabo cya gatanu mu mateka y’iyi radiyo cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi n’igitaramo kitabiriwe n’ibihangange mu makorali ndetse n’abahanzi bari batoranijwe na radiyo Umucyo harimo Israel Mbonyi, Korali Ukuboko Kw’Iburyo (Adepr Gatenga), Healing Worshipteam, Alarmes Ministries, Shalom Choir adepr Nyarugenge na Simon Kabera.

Muri iki gitaramo umuhanzi Israel Mbonyi yumvikanye ashimira cyane Korali Ukuboko Kw’iburyo ndetse n’ubwo baririmbaga wabonaga aryohewe no kumva ibihangano by’iyi Korali, nyuma yo gushimira iyi Korali yavuze ko yakozweho cyane n’indirimbo Ikidendezi kuko yahinduye ubuzima bw’inshuti ye ya hafi.

Mbonyi Israel yagize ati: ”Imana ibahe umugisha cyane kubera impamvu imwe ikomeye mfite incuti tumaranye imyaka myinshi ariko narayibwirije ariko mbona biranze arakizwa ariko bidakomeye nyuma hashize iminsi arambwira ngo hari indirimbo yatumye akizwa yitwa ikidendezi maze najya muhamagara kuri telefoni nkumva arayindirimbira cyane nyuma nza kuyishaka ndayumva ndaryoherwa”.

Dore amashusho Israel Mbonyi muri amwe mu magambo avuga ku ndirimbo Ikindendezi

Iki gitaramo cyiswe “Umucyo w’iri tabaza ntukazime Live Concert” cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 17 tariki ya 17 Ugushyingo 2019 kuri Dove Hotel. Gifite intego iboneka mu Gitabo cya Zaburi 119:105.

Muri iki cyumweru kandi nibwo indirimbo IKIDENDEZI ya Korali Ukuboko Kw’iburyo yujuje ndetse inarenza abantu bagera kuri Miliyoni bamaze kuyireba kuri Youtube, Korali Ukuboko kw’Iburyo ikaba irigutegura igitaramo gikomeye kizabera kuri Dove Hotel ku itariki ya 1 Ukuboza 2019, kizagaragaramo abahanzi batandukanye bazaba bishyize hamwe aribo Simon Kabera, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Gisele Precious ndetse na Korali Jehovajireh yo muri kaminuza ya ULK yamenyekanye mu ndirimbo nka Gumamo na Turakwemera.

Indirimbo IKIDENDEZI yaciye agahigo ko kurebwa na Milioni mu gihe gito amezi 11

Kwinjira muri iki gitaramo kiswe IKIDENDEZI LIVE CONCERT bikaba ari ukugura DVD ya IKIDENDEZI ku mafaranga 3000 byo gushyigikira ivugabutumwa rya Korali Ukuboko kw’Iburyo. Iki ni kimwe mu gitaramo kitezweho kwitabirwa n’abantu benshi muri uyu mwaka.

Dore itangazo ryamamaza igitaramo (Jingle) rikurangira uko igitaramo kizaba cyifashe

Uretse indirimbo Ikidendezi Korali ukuboko kw’iburyo yamenyekanye mu ndirimbo nka Kuro yamaze nogushyira hanze amashusho yayo, Imirimo, Urihariye, Imitima Yacu, Si Ku kidendezi Gusa n’izindi.

Dore amashusho y’indirimbo KURO iheruka kujya hanze imwe mu zikunzwe cyane.

Impinga.com

TANGA IGITEKEREZO