Kayumba wigeze kuvuga kuri Zari, Umuraperi yamuvuzeho amagambo akomeye

5

Umuraperi akaba n’umushumba wamenyekanye biturutse ku njyana akora yo mu bwoko bwa Hip Hop wigaragaje mu myaka yashize nk’ushobora gukora iyi njyana ikamugeza ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu amaze iminsi yaracogoye nk’uko umwe mu bakunzi b’injyana akora yatwandikiye abitubwira mu gice cyitwa ibaruwa ya Murokore, gusa umwe mu baraperi mugenzi we yagize icyo amuvugaho ndetse anamugenera ubutumwa.

Umwe mu bandikiye IMPINGA.COM ku itariki ya 25 kuboza 2019, yibazaga aho umuraperi w’umushumba witwaga Kayumba Fraterne yarengeye ndetse anemeza ko akumbuye kumenya amakuru y’uwo mushumba wabwirizaga benshi mu myaka yo hambere ndetse akanasengera abarwayi bagakira dore ko yigize anacudika na bimwe mu byamamare agamije kubabwiriza ijambo ry’Imana yiyeguriye nk’umushumba ukomeye kandi unaririmba injyana z’urubyiruko.

Image result for umuraperi kayumba fraterne zari
Rev Pastor Kayumba Fraterne umushumba w’umusore w’imyaka 38 umuraperi mugenzi we yemeza ko akumbuwe mu muziki

Nyuma y’iyo baruwa twandikiwe binyuze ku buryo bwiswe ” IBARUWA YA MUROKORE (isanzwe inyura ku rubuga IMPINGA.COM), umunyamakuru w’urubuga impinga.com yaganiriye n’umwe mu baraperi bakomeye mu muziki waririmbiwe Imana Elimax uzwi nka Kagoma k’Imana maze yemeza ko Kayumba Fraterne akumbuwe mu mu muziki anaboneraho kumwifuriza umwaka wa 2020 ko wamubera uw’ibikorwa cyane.

Elimax yagize ati: ”Kayumba namwifuriza umwaka w’ibikorwa byinshi byiza wa 2020 turamukumbuye cyane rwose kandi ni umwana mwiza akomeze aduhe indirimbo nziza iyi njyana irusheho gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bityo abantu bafashwe nakomeze avomweho ibyiza gusa nk’umushumba dukunda atohagire nk’igiti cyo mu busitani niyigaragaze kabisa”.

Image result for elimax kagoma
Elimax wamenyekenye muri ”Nzahoyankuye” yabwiye umushumba Kayumba ko akumbuwe muri Hip Hop

Rev Pastor Kayumba Fraterne ni umusore uri hafi kuzuza imyaka 38 y’amavuko akaba ahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, ni umuyobozi wa ‘Jehovan Tsdikenu Ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’, umuryango w’ivugabutumwa ukorera kuri interineti aho ahugura abantu ku ijambo ry’Imana anabasengera.

Image result for zari
Rev Kayumba ati ‘’Zari The Boss ndamusengera ngo Imana Imuhe guhirwa mu rukundo’’ mu kiganiro na Iyobokamana TV

Umva ikiganiro Rev Kayumba Fraterne yagiranye n’umuyobozi wa Iyobokamana Tv

Kayumba yamenyekanye cyane cyane ubwo yatangazaga mu itangazamakuru ko yasengeye Miss Rwanda 2009 Bahati Grace agakizwa ndetse aza no kumvikana ashimagiza uburanga bwa Zari aho yavugaga ko ko yifuza guhura nawe akamubwiriza ijambo ry’Imana maze agafashwa.

Ku ifoto hasi ni Umushumba Kayumba Fraterne, umuraperi PFLA n’umuhanzi akaba Jack B

Umushumba Kayumba Fraterne, umuraperi PFLA n'umuhanzi akaba n'umubyinnyi Jack B

5 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO