Keke iri mu ishusho y’ingagi imwe mu zamuritswe muri Cake festival

2

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza nibwo ku ncuro ya mbere mu Rwanda hari habayeho Cake Festival aho abakunzi ba keke bahurizwa hamwe bakerekwa ubwoko butandukanye bwazo ndetse bagasabana Petersbakes yaboneyeho umwanya wo kwerekana ubwoko bwa keke bakora aho abantu batangajwe no Kubona ishusho y’Ingagi ikoze muri Keke.

Keke ifite ishusho yimwe mu nyubako zikomeye mu Rwanda Kigali Convention Center

Abitabiriye iyi Festival bari buzuye amatsiko yo kuza kubona ibiri bukorerwe hano cyane ko byari bibaye ku ncuro ya mbere. Bidatinze bakiriwe n’umuhanzi Babou Melo umwe mu bahanzi beza bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abantu barasusuruka biratinda, Dj spin nawe yaje yungamo avangavanga imiziki biratinda.

DJ Spin na Mwalimu muri Petersbakers

Umwanya wari utegerejwe na benshi wageze binjizwa mu cyumba kimurikirwamo keke zikorerwa muri Petersbakers ari nako uwinjiye asanganizwa keke nto ndetse n’imbuto hanyuma berekwa ubwoko bwa keke zifite ishusho y’ingagi ndetse na Kigali Convention Center burya koko inkuru mbarirano iratuba abajyaga babona amafoto biboneye imbonankubone ko Atari amafoto akorwa n’ikoranabuhanga ahubwo ari keke by’ukuri baratangara cyane gusa bashima cyane intambwe u Rwanda rugezeho ariko bashimira cyane Mugwaneza Peter wazanye igitekerezo cyo gukora ibintu biri kurwego rungana gutya.

Mugwaneza Peter akaba yatangarije abitabiriye iyi Festival ko yakoze izi keke mu rwego rwo kurushaho kugaragaza isura y’igihugu binyuze mu byo akora.

Umuntu wese witabiriye iyi Festival akaba yatahanye keke yo gusangira n’abasigaye mu rugo.
Tonzi ni umwe mubymamare muri Gospel bakorewe Keke na Petersbakers

Mu bafashe ijambo Bose bashimiye cyane Mugwaneza Peter cyane bagaruka k’urukundo akunda akazi akora ari nabyo bitanga umusaruro umubare nyamwinshi ukomeje gutangarira. Umuhanzi Tonzi kugeza ubu ufite keke imwitirirwa muri iyi kampani we yagize ati:“turashima Imana kubwa Peter ntago ari business gusa ahubwo uvuga ubutumwa muri keke,kubona umu papa ukorera ku gihe,w’inyangamugayo, ukora ibyo akunda.” Tonzi kuri izi ndangagaciro akaba yongeyeho indi yasekeje haba Peter ndetse n’abitabiriye cake festival  yo gusekaneza yavuze ko iyo ari kudekora aseka uhita wumva ko keke ari gukora yuzuye ubuziranenge. Ibi byaje gushyigikirwa n’uwavuze kogukora keke ataricyo gitangaza ahubwo udushya petersbakers yazanye akaba aritwo dufite ubudasa,bagasaba buri wese kuba umuvugizi wa petersbakers.

Ikipe ngari y’umuryango wa petersbakers harimo abanyeshuri n’abakozi

Petersbakers ikaba yamaze impungenge abantu benshi bamaze gukunda keke zabo aho mu mwaka wa 2020 bazaba bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuntu azajya ahaha keke bitamusabye kugera aho abakorera ahubwo akavuga ibyo ashaka n’igihe abishakira akishyura akoresheje telephone bakamugezaho keke ye ikintu abari bitabiriye iyi festival bishimiye cyane

Uretse ibi kandi Petersbakers yongeye gushimangira ko itishimiye kubika ubumenyi bafite biteguye ku busangiza abandi ibi bigakorwa mu mezi 3 gusa ukaba uzi gukora keke n’ibindi bijyana nazo akaba nkuko yabidutangarije mu mwaka utaha akaba azatangira no gutanga impamyabumenyi yemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga WDA. Ibi kandi ikaba bishimangirwa n’abanyeshuri bamaze guhugurwa na Petersbakers.

Bamwe mu banyeshuri bakomeje guhabwa amasomo muri Petersbakers

Umwaka utaha Petersbakers ikaba iteganya indi Festival iyi ikazaba ari Food Festival aho abitabiriye berekwa indyo zitandukanye n’uburyo butandukanye bwo kuziteka.

Reka tukwibutse zimwe muri zidasanzwe zikorerwa muri Petersbakers

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO