Kicukiro: umuryango NDAHEI watangiye 2020 wishyurira ishuri abanyeshuri 320

0

Umuryango NDAHEI (Nations Discipleship And Healing Enterprise International) kuwa 4/01/2020 watanze ibikoresho by’ishuri unarihira ishuri abanyeshuri 320 bo mu Karere ka Kicukiro nabo mu Karere ka Rwamagana n’igikorwa cyakozwe n’umuryango w’ivugabutumwa NDAHEI ishami ryawo ryitwa Kigali children centre.

Umuyobozi  w’umuryango NDAHEI , Apotre Alexis  HAKIZIMANA yatangaje ko uwo muryango n’ubundi  mu nshingano usanzwe ufite harimo no gufasha  nkaho  muri uyu mwaka bahaye abantu barenga 100 bo  mu Karere ka Kicukiro na Rwamagana ubwisungane mu kwifuza .

Avuga ku gikorwa cyo guha abana  ibikoresho by’ishuri na mafaranga y’ishuri yavuze ko hari inyungu nyinshi zo kwigisha abana no kubaha uburere n’uburezi  bakaba baratangiye gushishikariza ababyeyi kujyana abana babo mu ishuri  abatabishobye cyangwa abacitse intege mu buryo bwo kubona amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho bakabafasha kugirango abana babo bige.

Apotre Alexis HAKIZIMANA  mu ijambo yagejeje ku abana n’ababyeyi bari baje guhabwa ibikoresho by’ishuri yababwiye ko gukunda mugenzi wawe ari ikintu kiba mumutima w’umuntu yavuze ko gufasha ari ikintu yagambiriye akiri umwana avuga ko yacuruje akiri mu ishuri acuruza Bombo, amakaye namakaramu  nibindi,kandi akajya no kwiga  kugirango abone amafranga y’ishuri  n’ ibikoresho kugeza no muri Kaminuza abaho muri ubwo buzima bwo gushaka amafranga yishuri n’ibikoresho ibi ngo nibimwe mubyamuteye kugira umutima wo gufasha abana kugirango bajye mu ishuri.

Yakomeje avuga ko kera bababwiraga ko umurimo ari uguhinga ibindi ari amahirwe yagize ati ‘’  ibyo ntabwo aribyo ahubwo ibanga rizatuma abantu bava mu bukene ni ukwiga , gusenga , gukunda Imana ,no gukora , gufasha ni urufunguzo rwo kubona ibindi bintu , ndabasaba gutanga no gukora , gusenga cyane udakora nabyo ntabwo aribyo kuko mu butayu hava amavuta ,hatava amafaranga ‘’.

Yibukije abaraho ko  Umwami Yesu Kristo hari igihe azababaza niba barasuye imbohe ,cyangwa baracumbikiye abashyitsi cyangwa niba baragaburiye abashonje  , abibutsa ko kuba bakorera imirimo myiza abakene n’abandi ari ukubikorera Umwami Yesu Kristo yabasomeye mugitabo cya Matayo 25;31.

Image may contain: 2 people

Bamwe mu babyeyi baraho bishimiye ubufasha umuryango NDAHAEI wahaye abana babo MUKAMUGEMA Epiphanie na NDAYISABA Egide   bo mu Karere ka KICUKIRO  batangaje ko  bashimiye Imana bavuga ko bagiye gukurikirana abo bana kugirango ibikoresho bahaye abana babo batazabipfusha ubusa  bigishe abana babo kubifata neza.

Umuryango   Nations Discipleship And Healing Enterprise International (NDAHEI) wavutse 2010  ni umuryango mpuzamahanga ukorera no mu bindi bihugu, intego nkuru zawo ni ukuvuga ubutumwa no kwigisha abifuza gukora uwo murimo banabigisha imyuga itandukanye no gufasha abatishoboye.

Umuryango NDAHAEI watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’ 2018 Ukaba ari umuryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo  kwigisha imyuga iciriritse irimo nko kwigisha  abagore kuboha , ukaba ufite n’ishuri (NDAHEI theology and discipleship School ) ryigisha abakozi b’Imana muri rusange ( abapasteur ,abavugabutumwa , nabandi bifuza kuba abamisiyoneri ) ibi bikorwa byose bakaba babikorera I Muhanga ,Kabarondo ,Kigali  na Rubavu  .

Ni umuryango kandi  ukorana n’urubyiruko urutoza gutanga ubutumwa bakoresheje amakinamico , imbyino gakondo  mu itsinda ryitwa Ndahelsiyanone .

 

 

TANGA IGITEKEREZO