Kinyinya: Bakomeje guhindurwa mu giterane cy’iminsi 8 mu itorero New Life in Jesus Ministries.

3

Kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo nibwo I Kinyinya mu karere ka Gasabo mu itorero rya new life riyobowe na pastor john Njagi Hatangiye igiterane ngaruka mwaka kiswe Power in the word annual conference  kizamara iminsi 8 ni ukuva tariki 24 ugushyingo kugeza tariki 1 Ukuboza gifite intego iboneka muri Yohana 10:27 kumva umwungeri mwiza.

Muri iki giterane hakazaba harimo abahanzi n’amatsinda atandukanye azafasha mu kuramya no guhimbaza harimo umuhanzi Oliver the legend,Yves Rwagasore,Arsene Tuyi hari kandi Amatsinda akomeye nka Healing Worship team na Alarms ministries n’andi matsinda atandukanye harimo n’asanzwe abarizwa muri iri torero, uretse abaririmbyi kandi iri torero ryatumiye abavugabutumwa baturutse hirya no hino ku isi harimo Pastor Desire Habyarimana wa hano Iwacu,Bishop  Peter Gatimu uzava Kenya,Reveland Samuel n’umufasha we  Arlene Tressler baturutse muri Dubai.

Umuhanzi Oliver the legend umwe mu bazakomeza kubana n’abazitabira iki giterane.

Pastor John avuga ko uyu mwaka biteze  kumva ijwi ry’imana ashingiye ku ntego y’igiterane arabwira n’abatazabasha kwitabira iki giterane ko ubuzima bw’umukristo bushingiye kurugero yumvaho ijwi ry”Imana akaba uyu mwaka yiringira ko abazitabira bazahindurwa n’imbaraga z’ijambo ry’Imana

Pastor John NJAGI aravuga ko uyu mwaka uzaba utandukanye n’indi yabanje

Iyi  iminsi bakaba barayihisemo kubera ubusobanuro bwayo umubare  7 usobanura umwuzuro w’Imana umubare 8 ukavuga intangiriro y’ibintu bishya  bakaba bari mu buhanuzi bw’umwuzuro no gutangira gushya mu buzima bw’abakristo ba new life in  Jesus Ministries.

Ku munsi wa kabiri w’iki giterane umunyamakuru wa www.Impinga.com yahageze areba ibitangaza n’imirimo Imana iri gukorera aha hantu kuva ku mwana kugeza ku mukecuru n’umusaza baturutse hirya no hino mu nkengero za Kinyinya baje kumva imbaraga mu ijambo rihindura ubuzima bwabo. Umuvugabutumwa Arlene Tessler waturutse muri Dubai niwe wigishije aho yigishije ijambo riboneka muri Yosuwa 1:8 hagira hati:“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yagarukaga ko ntego y’iki giterane yo kumva ijwi ry’umwungeri mwiza atanga ingero zitandukanye z’abagiye bumvira ijwi ry’Imana ubuzima bwabo bugahinduka

Iki giterane kirakomeje kikaba kizajya gitangira buri munsi saa kumi kugeza saa mbiri z’umugoroba ejo kikaba kizakomeza, urararitswe nawe kugira ngo ubone kubwiza buri aha hantu.

Reba hano uko byari bimeze uyu munsi wa 2:

Oliver the legend ati: icyo yavuze yarakivuze n’icyo yanditse yaracyanditse”
Pastor John Njagi umushumba mukuru wa new life in Jesus Ministries
Arlene Tressler kuva Dubai ubu niwe uri kwigisha ijambo ry”Imana.
Arlene ati zana ibyo ufite byose ku mana
abakristo baratuje bari kumva ubutumwa bwiza
Pastor John Njagi n’umufasha we Mercy nabo barakurikiye
Ntwali Jonathan niwe uri gufasha abatumva icyongereza kumva neza ubutumwa buri gutangwa

Abakristo bose turi gusenga Imana ngo habeho kumvira ijwi ryayo mu buzima bwacu

Abacuranzi nabo bakozweho kuburyo budasanzwe

Izi ni imbaraga z’umwuka wera uri gukorera hano
Nickita umwe mu bafashije abantu kumva neza ubutumwa mu kinyarwanda

 

3 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO