Korali Shalom n’ukuboko kw’iburyo basize amateka akomeye mu gitaramo cya radiyo umucyo.

4

Kuri iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo muri Dove Hoteli nibwo hari hategerejwe igitaramo  kiswe “umucyo w’iri tabaza ntukazime Live concert” cyateguwe na radiyo Umucyo kikaba cyarahurije hamwe amatsinda atandukanye amaze gufata imitima ya benshi hano mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo ku musozo wacyo abitabiriye bakomeje kugaruka ku myiyereko (Performance) ya korali Ukubuko kw’iburyo bayigereranya n’iya korali shalom zombi zibarizwa mu itorero ADEPR.

Si kenshi nyuma y’ibitaramo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwitabira ibitaramo usanga bagaruka ku myiyereko (Performance) y’itsinda cyangwa  korali runaka bayigereranya n’indi gusa ibi nibyo bikomeje kuvugwa muri benshi bemeza ko imiririmbire ya korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa mu Gatenga yariri ku rwego rwo hejuru ugereranije n’abagenzi babo babarizwa muri Nyarugenge Korali shalom,ibi bigashingirwa cyane cyane ku mbaraga bakoresheje ndetse n’uburyo bakiriwe n’abitabiriye iki gitaramo cyahurije hamwe abakunzi ba radiyo Umucyo.

Résultat de recherche d'images pour "korali ukuboko kw'iburyo"
Imiririmbire y’iyi korali yakoze ku mitima ya benshi bacika ururondogoro

Kuki hari amatsinda 4 abantu bagatinda kuri 2 abarizwa mu itorero?

Haba korali ukuboko kw’iburyo ndetse na Korali Shalom nkuko twabivuze haruguru zibarizwa mu itorero rimwe rya ADEPR ni Korali zimaze kwigarurira abakunzi batari bake yewe zisa n’izihanganye kuko byagiye bigaragarira ku baririmbyi bavuye muri imwe bajya muyindi aha urugero ni Gikundiro Rehema wabanje kuririmba muri korali Ukuboko kw’iburyo nyuma akaza kwerekeza muri Shalom ni zimwe mu makorali afite abaririmbyi n’abacuranzi b’abahanga babikora nkakazi kuko aya makorali abagenera umushahara wa buri kwezi ibi bituma mu gihe bahuriye hamwe imwe ikora ibishoboka byose ngo buri wese witabiriye abone ko imwe iri hejuru yindi nyamara kuruhande rwa Alarm ministries ndetse na Healing Worship Team nabo bitabiriye iki gitaramo ntakidasanzwe abitabiriye babavuzeho kuko nabo ntakidasanzwe berekanye uretse ubufatanye kuruhimbi bwabayeho hagati ya Shalom ndetse na Alarm Ministries ubwo baririmbanaga indirimbo Moyo Safi.

Résultat de recherche d'images pour "shalom choir"
Korali Shalpm ni imwe mu makorali mu Rwanda amaze kugera kurwego rushimishije

Ese Israel Mbonyi amaze amezi 3 yonyine amenye indirimbo “Ikidendezi”?

Tumwe mu dushya twaranze igitaramo cyateguwe na radiyo Umucyo ni ukobona Israel Mbonyi umwe mubafite abakunzi batari bake yitabira iki gitaramo nyamara  ataragiye avugwa mu gihe cyamamazwaga . Ubwo yajyaga kuruhimbi yashimiye Radiyo Umucyo nyuma avuga ku ndirimbo ikidendezi ya korali ukuboko kw’iburyo avuga ko amaze amezi atatu ayimenye bivuye ku nshuti ye yahafi cyane yakiriye agakiza binyuze muriyo Ati: “Imana ibahe umugisha cyane kubera impamvu ikomeye cyane,mfite inshuti ya hafi cyane akaba akijijwe ariko biraho ngaho bisanzwe bidakomeye,umunsi aranganiriza hashize amezi nka 3 arambwira ngo hari indirimbo yitwa ngo Ikidendezi ngo yatumye akizwa”

Hashize amezi 3 Yonyine Israel Mbonyi Maneye indirimbo Ikidendezi

ibi byatumye nawe ajya kuyishaka ngo ayumve yashimiye iyi Korali agira ati:”Imana ibahe umugisha ko mwatabaye uubugingo bw’inshuti yanjye” Benshi mu basesengura ibijyanye na Muzika kumva ko umuhanzi uri kurwego rwa mbonyi ukurikirana ibihangano by’abahanzi bagenzi be umunsi kumunsi indirimbo imaze umwaka yumvikana ndetse umuntu atabura gushyira mu 10 zumvikanye cyane mu bitangazamakuru kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera kuri Miliyoni kuri youtube, ibi bituma hari abavuga ko ubu bwaba ari uburyo uyu muhanzi aba yakoresheje nk’iturufu mu rwego rwo gukomeza kugaruka mu itangazamakuru gusa kandi no mu gihe byaba aricyo gihe amaze azi iyi ndirimbo byagaragaza urwego akurikiranaho umuziki wa bagenzi be cyane amakorali kuruhande rw’abagize iyi Korali bo bakaba bakozwe k’umutima cyane n’amagambo yuyu muhanzi bigaragazwa na video ikomeje gukwirakizwa n’umuyobozi w’iyi korali bwana Seth Kwizera kurubuga rwa Whatsapp.

 

4 IBITEKEREZO

  1. Hhhhhhhh Sha abanyamakuru muranyica kbsa muba mwarebye buri kantu pe gusa nanjye sinabashije kujya muri Iki gitaramo ariko byo abantu bakitabiriye baje wa mugani wanyu bacitse ururondogoro bemeza ko Korali ukuboko kw’iburyo yakoze neza pe. Gusa ibya Mbonyi byo biransekeje pe ntanicyo babivugaho.hhhhh

  2. Israel Mbonyi agenda atakaza abakunzi kubera uburyo yigize umuntu wo hejuru cyane ubona ntaho atandukaniye na ba Meddy n’aba The Ben kuburyo usanga Urukundo yakundwaga n’abantu no hasi ndavuga iyo mubyaro mungeri zose yarabitakaje asigaje babandi babasha kujya kuri YouTube byumvikana Bari murundi rwego runaka bitandukanye cyane na album ye yanyuma muzabigenzure murebe pe

    • Sinari narafashe umwanya wo kubyitaho ariko nkurikije ibyo uvuze nsanze bitari kure y’ukuri pe, ubundi mbere iyo yashyiraga hanze indirimbo twamwumvaga mubitangazamakuru bitandukanye ayivugaho ariko ubu utagira Whatsapp ntagere kuri YouTube ntibyoroshye ko amenya ko Mbonyi yasohoye indirimbo Sha nzaba ndora da!

  3. Sha ntababeshye nanjye icyo kibazo kuri Israel Mbonyi narakibajije pe! Ni gute Koko indirimbo nkeka ko ikinywa kumaradiyo yose n’igihe imaze avuga ko amaze amezi 3 gusa ayimenye! Sha najyaga nanga kwemera ko uyu musore yiyemera arko nanjye nahise mbyemera pe!

TANGA IGITEKEREZO