Korali Ukuboko kw’iburyo Ikomeje imyiteguro y’igitaramo “Ikidendezi live concert”

2

Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga irarimbanije  mu myiteguro y’igitaramo bise  “Ikidendezi Live Concert” giteganyijwe kuba  kuwa 01 Ukuboza 2019 kuri ubu bakaba bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise  “Kuro” imwe muzimaze gufata imitima ya benshi cyane hirya no hino haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni indirimbo itanga ihumure ku bantu bafite imitima ibabaye  biturutse kungorane zitandukanye zo mu isi, ni indirimbo igiye hanze mu gukomeza kwibutsa abakunzi b’iyi Korali igitaramo kigomba kuba tariki ya 01 Ukuboza 2019 kuri Dove Hotel guhera saa saba z’amanywa. muri iki gitaramo hakaba haratumiwe amatsinda n’abahanzi harimo Korali Jehovayire CEP ULK n’abahanzi nka Simon Kabera, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Dany Mutabazi na Gisele Precious. umwigisha azaba ari Rev. Jean Jacques Karayenga.

Reba Hano indirimbo Kuro:

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO