MNI Kompanyi ije gusubiza ikibazo kingutu abahanzi nyarwanda bamaranye igihe.

2

Kugeza ubu muzika nyarwanda iracyarimo icyuho gikomeye aho usanga kuyikora nk’umwuga bikiri urugendo,byagera mu gisata cya Gospel bigahumira ku murari MNI ikaba Ije gukemura ikibazo cy’ubugwingire mu iterambere rya muzika bwagiye bukomeza kuranga abahanzi nyarwanda ushingiye ko ntaburyo bufatika bwariho bwafasha umuhanzi kugaruza amafaranga ashora mu bihangano bye.

MNI ni kompanyi imaze igihe gito cyane kuko yatangiye gukora ku mugaragaro tariki 7/10/ 2019 mu magambo arambuye ni Muzika Nyarwanda ipande (MNI) yashinzwe n’abanyarwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda kandi bigatuma abakunzi bamuzika biyumvamo umuziki wabo kurushaho.

Aha ni muri Gicurasi aho batangazaga umushinga ku ncuro ya mbere.

Ije guhuza abahanzi n’abakunzi babo bifuza kubashyigikira umunsi ku wundi binyuze mu ikoranabuhanga aho nta mupaka kuri buri wese ufite impano yo kuririmba azajya mu rutonde anyuze kurubuga rw’iyi kompanyi www.mni.rw  Gushyiraho uburyo bushya abahanzi ba muzika babona amafaranga, bamenyekanisha ibihangano byabo ndetse  buteza imbere ibikorwa bya muzika

Itsinda ry’abagize MNI baje gufasha muzika nyarwanda kuzamuka cyane cyane kuruhande rw’umuhanzi.

Bwana Jean Christian Ndikubwayo umuyobozi mukuru wa MNI  yagize ati:”tuje gukorana n’inzego zose zifite aho zihuriye na muzika kugira ngo tugere aho tugeza abahanzi bacu, igitekerezo nyamakuru ni uko mu Rwanda ntago twari dufite uburyo umukunzi w’igihangano runaka ashyigikira uwo muhanzi mu buryo budahenze kandi bwako kanya,igitekerezo ni uko habaho uburyo bwinjiriza abahanzi kandi butagoye abafana ariko bunakomeza kumenyekanisha ibikorwa byabo ngiyi mpamvu yatumye habaho MNI”

Kugeza ubu harimo umuhanzi umwe rukumbi wa Gospel Sam Muvunyi  uri kumwanya wa 2 kurutonde rw’abatowe kurusha abandi muri uku kwezi k’ugushyingo dore ko yatowe incuro zigera 1384 akurikije uburyo abona bitangiye yemeza ko bifite umurongo rwose utandukanye n’ibindi byabanje kuko nkubu ukwezi kwa mbere yamaze kwakira umushahara we wa mbere akesha abakunzi be ugera ku bihumbi 30 ati: “abantu ntibarabikangukira bitewe n’igihe bimaze gusa bifite umurongo kuko amafaranga ntayo ubishyuza igihe muvuganye iyo kigeze ubona ubutumwa bugufi ko akugezeho,amajwi yawe uba uyareba kuburyo nawe ubwawe wabibara ukareba babikomeje gutya hari icyerekezo kizima ubu nkanjye aya mbere narayabonye ni make ariko sinarinsanzwe nyabona ni ibihumbi 30.”  Arashishikariza abahanzi bagenzi be kwiyandikisha kuko ari urubuga rwiza rwo kumenya koko niba abababwira ko babakunda babishyira no mu ikorwa cyane ko aribo bishingiyeho.

Résultat de recherche d'images pour "sam muvunyi"
Sam Muvunyi umwe mu bahanzi ba Gospel wamaze gukirigita ku gafaranga ka mbere gatangwa na MNI

Kwakibaza uti bikorwa bite?

Kugeza ubu gutora birakorerwa kuri uru rubuga,gusa nyuma bikazajya bikorerwa kuri telephoe hifashishijwe ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 ½ cyayo ni ukuvuga 25 agahabwa umuhanzi buri kwezi ibi ni muri projet bise MNI Selection,naho muri MNI Tarama buri gihembwe ni ukuvuga incuro enye mu mwaka hazajya haba igitaramo mu rwego rwo guha urubuga abahanzi bakorana na MNI kwerekana ibihangano byabo ndetse kikazajya gishimirwamo abahanzi 3 batowe cyane aho uwambere azajya ahabwa miliyoni 2 uwakabiri agahabwa ibihumbi 700 ndetse uwa gatatu akagenerwa ibihumbi 300 ibi bikaba bishobora no kuzamuka mu gihe ubushobozi bwakomeza kwaguka.

Kwiyandikisha  ntibisaba kuva aho uri kuko ujya kuri urubuga rw’iyi kompanyi ukajya ahanditse umuhanzi ukuzuza ibyo usabwa icyo twavuga ni uko nta muhanzi ukumiriwe yaba ari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo  ikindi kandi kubakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni  uko amatsinda n’amakorali nayo adahejwe kuri aya mahirwe cyane kobo baba banafite umubate munini w’abawugize kuburyo bakomeza guteza imbere korali yabo.

Umunyamakuru wa www.Impinga.com yashatse ku menya uburyo bamenya umuhanzi n’utari umuhanzi cyane ko biba bikorewe ku ikoranabuhanga ubikora ari wenyine aha Bwana Jean Christian Ndikubwayoyagize ati: “hari amakuru tumubaza bikubiyemo imyirondoro ye yose hanyuma hakabaho kumuhamagara tukamuvugisha kubari hanze dukoresha Skype cyangwa Whatsapp call kugira ngo tumenye neza koko ko wa muntu ari umuhanzi cyangwa tiyitiriye igihangano cy’undi”

Ibi ntawabura kubigiraho impungenge cyane ko barusahurira mu nduro batabura ahantu hose cyane cyane k’umuhanzi uri mu cyaro bishobora kuzagorana ariko kandi bigatanga n’akazi kubafite ubushobozi bwo kuba bakurikirana inyungu zabo ikindi kimara impungenge ni uko abatora bazaba bazi neza uwo batora ku buryo uwabyiyitirira ashobora gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Ibi bije mu gihe ubona iteka abahanzi haba mu gisata cya Gospel cyangwa secular bagaragaza inyota bafitiye amashimwe atandukanye aho irije ryose barisamira hejuru basaba abakunzi babo kubatora kandi wareba ugasanga nta n’inyungu bategerejemo mu bijyanye n’ubushobozi uretse kurushaho kumenyekanisha amazina yabo mugihe rero iyi kompanyi yakomeza uyu murongo bikaba bitanga ikizere ko muzika nyarwanda yarushaho gutanga ikizere bishingiye kubushobozi buyivamo.

2 IBITEKEREZO

  1. Danny, inkuru zawe ziba zinonosoye pe! gusa u Rwanda ruri kugira abantu bafungutse mu mutwe cyane. iyi Companyi ije ikenewe. kandi turashimira impinga iri kudufasha kumenya amakuru y’ubwenge nk’aya pe!

TANGA IGITEKEREZO