Mu mezi 3 gusa indirimbo Karame ya Israel Mbonyi irebwe n’abarenga miliyoni imwe.

0

Umuhanzi Israel Mbonyi umaze kugaragaza ubuhanga ndasubirwaho mu buhanzi bwe cyane cyane mu myandikire ye irangwamo ubusizi, nyuma y’igihe akora indirimbo z’amajwi gusa indirimbo ye ya mbere y’amashusho abakunzi be bamwiretse ko bari bayitegereje koko kuko mu gihe cy’amezi 3 gusa imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe.

Si igihe kinini gishize abahanzi nyarwanda by’umwihariko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana batangiye gusangiza abakunzi babo ibihangano byabo babinyujije kurubuga rwa Youtube dore ko n’umubare w’ababikurikiranaga wari ukiri muto cyane ibi bikagaragarira mu kuba mu myaka 2 ibiri ishize byari igitangaza kumva indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni urugero  ni nkaho Taliki 4 Gicurasi 2017 ku isaha ya saa munani zuzuye  ikinyamakuru inyarwanda.com cyasohoye inkuru yari ifite umutwe ugira uti: ‘MANA URERA’ ibaye indirimbo ya mbere ya GOSPEL imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni kuri AFRIFAME” buri wese ubasha gusoma yabona neza ko cyari igitangaza mu gihe nyamara iyi ndirimbo yari imaze igihe cy’umwaka umwe n’amezi 11 ishyizwe kuri Youtube ibi bigaragaza urwego abantu bariho ndetse naho bageze barushaho gukunda ibihangano by’abahanzi bakunda binyuze kurubuga rwa Youtube.
True Promises Ministries
Mana urera ni indirimbo yamenyekanishije cyane itsinda rya True Promises

Aha turagaruka kuri iyi ndirimbo y’amashusho Irsrael Mbonyi yise “Karame” ubona yarakiranywe ubwuzu bwinshi kuko izindi z’amajwi zagiyeho mbereho gato y’iyi aha twavuga nka “Nkwiye kurara iwawe” imaze kurebwa n’ibihumbi 859 mu mezi 9 ndetse na  “Nzaririmba”  imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 903 mu mezi 6 bigaragara neza ko zitakiriwe kimwe bigaragaza urwego abakunzi b’uyu muhanzi bari banyotewemo kubona amashusho y’indirimbo ze.

Kugeza ubu indirimbo ya Israel Mbonyi Imaze kurebwa n’abantu benshi kuri uru rubuga ni iyitwa “Ibihe” imaze kurebwa na 2,929,330 mu gihe cy’imyaka 2.

Israel mbonyi indirimbo ze zatangiye gusakara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no mu bantu batandukanye mu mwaka wa 2014 kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza kuya 8 muzari zigize umuzingo we wambere yise number one zarakunzwe ndetse ziririmbwa byoroshye na buri wese wari uzifite muri telephone ye cyangwa mu mudoka umuzingo we wa 3 ntibyagiye kure y’ibi kuri ubu akomeje gukora ku muzingo we wa gatatu azamurika mu gitaramo yise “Karame” gusa amatariki naho kizabera bikaba bitaratangazwa.

TANGA IGITEKEREZO