Papa yasomaguranye n’umubikira abantu barumirwa (Reba Amafoto)

0

Mu mashusho yakwirakwijwe ku isi yose n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, umubikira yagaragaye asimbukira mu kirere ndetse avuza induru nyuma y’aho papa yari amaze kumusoma ku itama agira ati “Grazie, Papa” (Urakoze, Papa), hari mu mutambagiro mu cyumba Papa ajya ahuriramo n’abantu ibihumbi rimwe mu cyumweru.

Hakurya ye hari umwe mu babikira bari mu bantu wamusabye ko yamusoma arabimwemerera gusa amusaba ko atamuruma.

Uyu mubikira yabonye papa yinjiye mu nzu iba yuzuyemo abantu ibihumbi bamutegereje I Vatican,ahita arambura amaboko arasakuza cyane ati “Bacio, Papa!” bisobanura ngo “akabizu papa”,uyu mushumba wa kiliziya gatolika ahita amusubiza ati “oh,ariko ntundume.ndagusoma ariko ugume utuje.Ntundume!”.uyu mugore yahise amusubiza ati “si” bisobanura “yego”.

Papa yahise yegera uyu mugore amusoma ku itama ry’iburyo ariko ibyakurikiyeho nibyo byateye benshi akumiro.

Papa Francis akunze kwisanzura ku bantu cyane ndetse mu minsi ishize yahuye n’uruva gusenya ubwo umwe mu bagore yamufataga ikiganza akanga kumurekura, birangira amukubise urushyi aranamwiyaka ku ngufu yarakaye.

TANGA IGITEKEREZO