Rwanda: Dore abahanzi 6 binjiye mu itangazamakuru bitsikamira umuziki wabo.

5

Si igitangaza ko umunyamwuga runaka ashobora kuva ku kintu kimwe yakoraga akajya ku kindi mu buzima birasanzwe gusa biba byiza cyane cyane iyo bizanye impinduka igaragara ndetse n’itandukaniro mu buryo bwo kunoza cyane icyo ugiyemo bityo ntuhagarare hagati na hagati.

Twabateguriye urutonde rw’abahanzi 6 bahoze bakora umuziki w’Imana mu myaka yo hambere, nyuma bakerekeza kuri mikoro (micro) zitandukanye n’izo bafatiragaho amajwi yo mu ndirimbo ahubwo bakisanga basigaye babwira rubanda ibyo nabo bavugwagaho, ni ukuvuga amakuru ya bagenzi babo ajyanye n’ibitaramo, ibyo bakunda mu buzima, indirimbo basohoye n’ibindi.

Umwe mu bahanzi twaganiriye utashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati:” biratangaje kubona umuhanzi mugenzi wawe akwakiriye muri sitidiyo za radiyo runaka cyangwa televiziyo akubwira ngo twakiriye kanaka ngo amakuru yawe kandi mwirirwanye mu gitaramo aririmba nawe uririmba gusa ni byiza ariko nyine wumva ko mugiye kuganira nk’abahanzi, ariko nibyiza biranezeza gusa nyine uba ubona biri funny ukuntu”.

Uku kwinjira kw’aba bahanzi mu itangazamakuru byagiye bisubiza urwego rwabo rw’umuziki inyuma bitewe n’uko ahanini baba bashaka kumvikana nk’abanyamakuru (birumvikana nk’umwuga baba binjiyemo), ku rundi ruhande bakagaragara nk’abahanzi,  ibi bitera ingaruka z’uko public (abantu) babura indorerwamo babareberamo bityo na ba bahanzi bakaguma cyane hagati na hagati impano yabo igasyigingira.

Urubuga rwanyu IMPINGA.COM twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi 6 babaye abanyamakuru nyuma yo kuba abahanzi bagakomeza kubihuza ariko umuziki wabo ukaba waratsikamiwe cyane n’izo nshingano zindi bakiriye z’itangazamakuru n’ubwo nazo bazikora neza kandi bagashyigikira bagenzi babo mu buryo bwo kwagura uyu muziki w’Imana.

1. Dominic Ashimwe

uyu muhanzi akaba umunyamakuru yakoze umuziki ku rwego rwo hejuru mu myaka nk’icumi ishize ndetse agira abakunzi batari bake hirya no hino mu gihugu, aramamara bigaragarira bose mu mijyi no mu byaro bitewe n’ibitaramo yitabiraga ahantu hose akanongeraho izenguruka (Tour) mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza ahagana mu myaka ya za 2012 izina Dominic ryari ikimenyabose kandi rinumvikana neza mu matwi y’abakunzi ba muzika ari nako ashyikirizwa ibihembo bitandukanye hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari, ibindi abihabwa n’amateleviziyo akomeye yo mu karere.

Nyuma y’aho yaje kwerekeza mu itangazamakuru ashinga urubuga rwa interineti (website) ayita nezerwa.com urubuga rwatangazaga amakuru atandukanye ajyanye n’iyobokamana rwari rufite icyicaro mu mujyi wa Kigali ku iposita ahazwi nka Atene, urubuga rwanyuraga benshi biturutse ku nkuru nziza zijyanye n’ijambo ry’Imana n’ibibwirizwa Dominic Ashimwe yashyiragaho ndetse n’intonde z’indirimbo zabaga zigezweho icyo gihe.

Dore indirimbo ya Dominic mu myaka yo hambere yakunzwe cyane yise ”Ingoma”

Related image
Dominic Ashimwe yarakunzwe cyane mu myaka yo hambere kuri ubu ni umwe mu banyamakuru b’abahanzi

Nyuma ahagana mu mwaka w’2018 Dominic yatangiye kujya agaragara muri kaminuza ya Mount Kenya amakuru aza kumvikana nk’umusitari (icyamamare) ko yiga muri iyo kaminuza koko ndetse ari mu ishuri ry’itangazamakuru akaba mbere yaho imyaka 2 yari yaratangiye gukora kuri radiyo isango star mu kiganiro cy’ijambo ry’Imana kiba mu gitondo.

Kuva aho Dominic Ashimwe yinjiriye mu itangazamakuru mu myaka 3 amaze gusohora indirimbo 3 harimo : Ndishimiye, Wambereye Imfura na Akadomo Ka nyuma aheruka gushyira hanze mu kwezi kwa Gashyantare tariki 14 umwaka wa 2019, ibi bishimangira  idohoka ry’umuziki we nyuma y’aho yinjiriye mu itangazamakuru.

2. Jimmy Claude

Uyu muhanzi yamenyekanye mu myaka ya 2011 muri Kigali cyane cyane binyuze mu bitaramo yitabiraga mu bigo by’amashuri akaba umwe mu basore bandikaga indirimbo neza yagiye yumvikana akorana indirimbo n’abahanzi nka Asa, Jimmy Muriho, Musabe Dieudonne na Dorcas Ashimwe icyo gihe kandi nibwo umuhanzi Eddie Mico yari mu bari bakunzwe cyane ndetse b’abahanga binyuze mu ndirimbo yakoranye na Pastor P ndetse n’izindi yakoranaga n’abanyakenya dore ko ari naho yatwariye igihembo cya Groove (ibyo bihembo byari bitaraza mu Rwanda), undi muhanzi warukunzwe icyo gihe w’inshuti ya Jimmy yari umuraperi Bright Patrick wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Muzika byanatumye Apotre Gitwaza atangaza ku mugaragaro ko bazakorana indirimbo na Bright.

Jimmy Claude ni umuhanzi wagaragazaga ubufatanye ndetse agakangurira bagenzi be kunga imbaraga mu rwego rwo gutera imbere nk’ikiragano (generation) cyari gishya kandi cyarimo kirema impinduramatwara muri ubu bwoko bw’umuziki.

Jimmy yagaragazaga ahazaza heza muri muzika nyuma yari atangiye gukurura Bruce Melodie mu muziki wo kuramya Imana kurusha kwerekeza mu muziki usanzwe.

Related image
Jimmy Claude yari umwe mu basore baririmbaga neza cyane mu myaka ya za 2011 kuri ubu akora kuri Radiyo Isangano

Nyuma yaje kwerekeza i Karongi ho mu ntara y’iburengerazuba atangira itangazamakuru kuri radiyo Isangano aho yaje kumenyekana nk’umunyamakuru cyane ndetse benshi mu banyakarongi bamuzi nk’umunyamakuru ubagezaho amakuru atandukanye abaryoheye wuzuyemo gutebya kwinshi.

Kugeza ubu ibirango byinshi bimenyekanisha umurongo wa radiyo ya Adepr byumvikanamo ijwi ry’uyu musore ashishikariza abantu gukurikira iyo radiyo y’idini.

Indirimbo y’umuhanzi Jimmy Claude yise ”Uzanyibutse”

Umva hano indirimbo ya Jimmy Claude yakoranye na Bruce Melodie na Jay C

3. Ndabarasa John

Uyu ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo gakondo mu itsinda rya Asaph ribyina aza no kugenda abarizwa mu matsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana mu muco gakondo ari naho yashibuye inganzo yo gukora ku giti cye,mu myaka yashize yagendaga yitabira ubutumire butandukanye mu mihango y’ubukwe, muri ibi byose bikagenda binigwa n’itangazamakuru naryo yakoraga kandi yangaga kuzibukira ari nabyo byatumaga umuziki we udindira kandi yari afite impano ihebuje mu ijwi riryoheye amatwi y’umutima.

Related image
Ndabarasa yarakunzwe cyane mu njyana y’umuco gakondo yanegukanye Groove Award rukumbi yashyiriweho umuco

Gusa kuva mu myaka 3 ishize izina Ndabarasa ryacogoye kumvikana haba mu bakunzi b’umuziki wo kuramya mu njyana gakondo ndetse no mu itangazamakuru aza guceceka kuri ubu ahugiye mu kandi kazi arinako acishamo rimwe na rimwe akagaragara mu bukwe agenda aririmba no mu bitaramo by’abahanzi mu buryo butunguranye ariko agahabwa umwanya akaririmba aho aheruka kugaragara aririmba ni mu gitaramo cya Martin Baruta tariki 9/12/2018 kuri ADEPR Nyarugunga ho mu mujyi wa Kigali.

Umva indirimbo yakunzwe cyane y’umuhanzi Ndabarasa John yise ”Nyobora”

4. Olivier Roy

Umuhanzi Olivier Roy benshi bamumenye mu ndirimbo zitandukanye ariko cyane cyane yio yise Umubisha ni nde? ni indirimbo abantu benshi bakunze ahagana mu mwaka wa 2009 ndetse iza gutuma izina Roy abantu barimenya mbere y’andi mazina akomeye cyane kuri ubu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Iyi ndirimbo yanyuzwaga cyane kuri televiziyo y’igihugu cy’u Rwanda ndetse ni abahanzi bake bari bafite indirimbo z’amashusho icyo gihe.

Image result for roy olivier umuhanzi
Roy n’ikipe bakoranaga bagize uruhare mu gukundwa kwa Radiyo Authentique yazaga mu maradiyo yari akunzwe icyo gihe.

Roy nyuma yaho yinjiriye mu itangazamakuru mu myaka ya za 2012 kuri radiyo ya Gitwaza (Authentic) abantu benshi batangiye kumumenya bamufata nk’umunyamakuru cyane kuruta umuhanzi, yatangiye gufatwa n’ibinya mu nzira zerekeza mu nzu itunganya umuziki.

Umva hano indirimbo Olivier Roy yakoze bwa mbere yise ”Umubisha ni nde?”

Nyuma yo kwerekeza mu itangazamakuru Roy yakoze indirimbo nke ugereranije n’izo yari yarakoze dore ko yinjiye mu mwuga yaramaze kumurika alubumu ye ya mbere, nyuma yaje gukorana indirimbo na Phanny Wibabara yaje gukinwa cyane ku mateleviziyo.

Kugeza ubu amakuru agera ku IMPINGA.COM ni uko Roy amaze iminsi ari muri sitidiyo ari gukora indirimbo irimo amagambo asubizamo abantu intege z’ejo hashize abakangurira kwiyubururira mu mbaraga bahagurukanye aho igira iti: ”ko wari intare ukaba utakivuga ko wari ikizu ukaba utakiguruka….”.

Dore indirimbo Roy Olivier yakoranye na Phanny bise ”Niyo Ibikora”

5. Bright Karyango

Karyango Bright ni izina ryazanye umuvuduko udasanzwe mu bwoko bw’umuziki wa rapu, yahingutse mu myaka ya za 2013 akubutse mu njyana z’umuziki usanzwe uwo bita sekila myuziki. Yaje asangamo mugenzi we Bright Patrick maze baryoshya ubu bwoko bw’umuziki buri wese ashaka kuzana agashya maze abantu bakunda injyana haba abakecuru n’abasaza bituma abantu bose batangira kumva ko koko iyi njyana yakoreshwa mu guhimbaza Imana.

Uyu musore yagiye yitabira ibitaramo byinshi byo mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu ndetse biza gutuma aza no kwegukana igihembo cy’indirimbo ya Hip Hop mu marushanwa ya Groove agitangira mu Rwanda, hari mu mwaka wa 2013, binyuze mu ndirimbo ye Rubasha yatowe nk’iy’Umwaka icyo gihe, nyuma yaho yagiye akora izindi ndirimbo zagiye zikundwa harimo Intwari kubaruta, Uratabawe afatanije na Gaby Kamanzi,.

Image may contain: 3 people, people smiling
Karyango Bright arikumwe na Miss Kabahenda (wambayemoibara ry’icyatsi) muri Studio za Radiyo Authentique

Kuva mu mwaka w’2018 aho yinjiriye mu itangazamakuru kuri Radiyo Authentique mu kiganiro The New Generation umuziki we watangiye gucwekera (kuyonga), avuye kuri iyo radiyo yahise afungura urubuga rwa Youtube yise ”Ukuri Gospel Tv” aho yumvikana asa nunenga ibitagenda neza mu muziki uhimbaza ukanaramya Imana haba mu bahanzi, aba maneja (managers) ndetse no mu itangazamakuru muri rusange .

Karyango Bright yumvikana asaba abantu kujya bamukurikira aho atangira agira ati: Kanda sabbusikarayibe (Subscribe),… Kuva yakinjira mu itangazamakuru amaze gukora indirimbo imwe gusa yafashijwemo na Kompanyi ya Moriah Entertainment indirimbo yise ” Imana y’Ukuri” yafatanyijemo na Babou Melo.

Umva indirimbo ya Karyango Bright yise ”Rubasha” yatumye izina rye rimenyekana cyane.

6. Nelson Mucyo

Nelson ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya Imana byimbitse akaba umwe mu banditsi b’abahanga bagaragara mu ruhando rwa muzika yo kuramya yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ”Ngeze Ku iriba”, agahe k’agahebuzo,”Ndaje mwami” n’izindi.

Uyu musore nyuma yo kwerekeza mu itangazamakuru kuri RBA Rubavu, Magic FM (ni nawe watangiye ikiganiro cya Gospel kuri iyi radiyo), Sana Radio, kuri ubu akorera Shenge Tv yagiye yumvikana akora ibiganiro birimo ibisingizo by’Imana ndetse anashyigikira abahanzi bafite impano zirengagijwe acuranga indirimbo zabo mu ishyaka ryinshi ry’umuziki.

Image result for Nelson mucyo

Uko yarushagaho kwinjira mu itangazamakuru ninako yakomezaga kugenda adohoka mu muziki biturutse kukuba impano ye y’uburirimbyi yaragiye ayishyira kuri mikoro (micro) ya radiyo ariko iyo aririmbye wumva icyanga cy’inganzo ituruka muri we n’umutima w’umuramyi nyawe kandi yajya no kuri mikoro ukumva arabibashije.

Umva indirimbo ya Nelson Mucyo yamamaye mu myaka yo hambere yise ”Ndaje Mwami”

Aba bahanzi tubagejejeho ni zimwe mu mpano zirimo ziragenda zibura cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko ahanini biturutse kukuba baragiye binjira mu zindi nshingano, bityo umuziki ugasigara ari nk’inshingano ya kabiri kuri bo (second option), bisa n’ibigaragaza ko uyu muziki iyo uwuvanga n’indi mpano bibangama cyane ukaguma hagati na hagati cyane ko n’iyo mpano yitangazamakuru baba bayishoboye.

Ntitwabura kubabwira ko hari impungenge ko mu minsi iri imbere umuhanzi Mutabazi Danny yaziyongera kuri uru rutonde kuko amakuru agera ku kinyamakuru IMPINGA.COM yerekana ko uyu muhanzi yamaze kwinjira mu itangazamakuru rikorera kuri youtube aho yamaze kwinjira mu mushinga w’urubuga Calvary Tv azajya acishaho inyigisho ze ndetse n’ubuhamya bw’ibyo Imana yagiye ikora haba ku giti cye ndetse n’undi muntu.

Issa Noel 0788292441

 

5 IBITEKEREZO

  1. hari bo ntibukaga. Gusa nimukinjirire abanu mbonye mwamukoze ibiki? Ndabarasa naramukundaga yari Cheri wumushuti wanjye muzadushakire aho ari

  2. Uyu we ngo ni karyango asigaye yirirwa mumatiku kuri utube yasenye korali yanjye kandi bizamukoraho ubuse gusenya bagenzi be abyungukamo iki?

TANGA IGITEKEREZO