Rwanda: Hagiye gushimirwa abavugabutumwa bakoze isanamitima hagati y’1994 -2000

0
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ”Joshua Ministers Fellowship” umuryango w’ abakozi b’ Imana ugiye gushimira bamwe mu bayobozi bakuru b’ amatorero bagize uruhare rukomeye mw’ Ivugabutumwa mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza mu mwaka wi 2000, ni igikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu kuwa 27 /12/ 2019 ku cyicaro cy’ umuryango w’ abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda.   
Umuryango Joshua Ministers Fellowship washinzwe n’ abakozi b’ Imana (aba Pastors) baturuka mu matorero ya Gikristu mu Rwanda , ku bw’ intego 3 zirimo : gutanga umusanzu w’ amasengesho ku murimo w’ Imana (Prayer) , gutegura ibiterane bihuza abakozi b’ Imana ,(Fellowship) ibiterane byunga ubumwe, ubusabane , ndetse no guhugurana nk’abayobozi mu rwego rwo kuzamura iterambere hagati muribo (leadership development ).
Image may contain: 4 people, suit and indoor
Abapastori bagiye gushimira uruhare bakuru babo bababanjirije bagize  mu isanamitima kuva mu mwaka w’1994-2000
Umuryango Joshua Ministers Fellowship ukorana cyane n’ amatorero ya gikiristo n’ abayobozi b’ amatorero ya gipantekoti mu rwego rwo gusengera ububyutse , ubumwe bw’ amatorero ndetse no kubaka ikiraro gihuza neza abakozi b’ Imana bakuru batangiye umurimo w’ Imana cyera cyane n’ abubu.
Ni muri urwo rwego Joshua Ministers Fellowship yateguye igikorwa cyo gushimira ku mugaragaro bamwe mu bakozi b’ Imana bagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryiza ndetse n’ahantu hagiye hahurira abantu benshi basengera igihugu, iterambere no kubaka ubumwe n’ ubwiyunge, n’ iterambere nyuma y’umwaka w’ 1994 kugeza 2000.
Pastor Ronald umwe mu bayobozi ba Joshua Ministers Fellowship yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere ari uguha agaciro abakozi b’ Imana ku murimo ukomeye bakoze .
Yagize ati “aba bakozi b’ Imana batubanjirije ntiwabona icyo ubahemba ku bikorwa byiza bakoze , aba batubereye iteme ryiza ry’ ububyutse , ubumwe n’ ubwiyunge, basakaje ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuri uyu musozi w’u Rwanda mu gihe cyari kigoye”.
Iki gikorwa giteganijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 /12/ 2019 ku cyicaro cy’ umuryango w’abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la lecture de la Bible au Rwanda) i saa munani (2Pm) Kacyiru.
Pastor Ronald yavuze kandi ko bitewe n’uko iki gikorwa ndetse n’iri yerekwa ari rigari iki gikorwa kizajya kiba ngaruka mwaka. Yagize ati: “iri yerekwa abakozi b’ Imana bagize ni rigari , turateganya ko ibikorwa birimo gushimira abakozi b’ Imana mu nzego zitandukanye bizajya bigaruka kenshi mu myaka iri imbere“.
Joshua Ministers Fellowship igendera ku mahame n’ indagaciro zirimo ukunga umubano mwiza hagati y’ abakozi b’ Imana , kugendera ku ndangagaciro y’ ubunyangamugayo , ndetse no kwerekeza mu cyerekezo gishingiye ku ijambo ry’ Imana (Bibiliya).
Icyanditswe Joshua Ministers Fellowship igenderaho ni Abaheburayo 13:7 hagira hati “Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.”
O788292441

TANGA IGITEKEREZO