SINACH yibarutse nyuma y’imyaka 5 akoze ubukwe!

1

Amakuru aturuka mu gihugu cya Nijeriya aravuga ko umuhanzikazi ukomoka muri iki gihugu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) Osinachi Kalu Joseph uzwi cyane nka Sinach hashize iminsi mike abyaye umwana nyuma yímyaka 5 akoze ubukwe byabaye nkíbimutungura ubwo hatangazwaga ko yibarutse imbere y’imbaga.

Image result for sinach receiving award
Sinach ashyikirizwa igihembo (Award) gifite agaciro kámafaranga arenga miliyoni 100, amenerwa ibanga ko yamaze kubyara

Kuri iki cyumweru ubwo bari mu birori bikomeye cyane bitangirwamo ibihembo mu gihugu cya Nijeriya bizwi ku izina rya LIMA Awards, ku rutonde rw’uwagombaga gushyikiriza igihembo Sinach hari Pastori Chris Oyakylome akaba ari nawe wamuhaye igihembo nk’umuhanzi wasohoye indirimbo y’Umwaka, yitwa Overflow maze ahita anatungura Sinach amubwira ko ntawe utazi ko kuri ubu yamaze kwibaruka umwana ibintu byatunguye Sinach kuko aya makuru yari azwi nábantu bake maze Pastor Chris ahita amena ibanga biba ibyishimo byisutse mu bindi.

Sinach mu mwaka w2016 yahawe igihembo nk’umwanditsi mwiza wímyaka 10 ishize muri ibihembo bya LIMA Awards, mu magambo Pastor Chris yavuze yashimiye Sinach anamubwira ko nubwo iriya ndirimbo ye yatinze kwinjira mu mitima y’abantu ariko byari mu mugambi W’Imana.

Sinach yamamaye mu ndirimbo I Know Who I am yarebwe nábantu 66,912,719bayirebye

Sinach indirimbo ye Waymaker imaze kurebwa nábantu basaga  132,567,010 bayirebye

Twakwibutsa ko Pastor Dr Chris wamennye ibanga ryúko Sinach yibarutse ariwe wamuhanuriye ko azaba umuhanzi ukomeye ninako yagiye ahanurira bimwe mu byamamare mu muziki wa Gospel muri Nijeriya ubwo yabasangaga bakiri bato mu nsengero.

Sinach igihembo yatwaye kikaba kiyongereyeho amadolari $100,000 akesha iyamamara ry’indirimbo ”There’s An Overflow”, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni ijana.

Umuhanzi Sinach yashakanye na Pastor Joe Egbu mu mwaka w’2014 mu bukwe bwágatangaza. Reba uko byagenze hano hasi icyo gihe mu bukwe bwaba bombi

Issa Noel

1 IGITEKEREZO

  1. Nabonye abantu bamenye Imana nabo ikabamenya bagira amahirwe mubuzima numvise ngo yabyaye afite imyaka mirongo ine nitandatu

TANGA IGITEKEREZO