Theo Bosebabireba Ntiyahishe amarangamutima ye ku nkuru y’umwana ufite impano yo kubyina

1

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye videwo y’umwana wabyinaga indirimbo kungola y’umuhanzikazi Sunny ibi byatumye Irene Murindahabi ajya mu ntara y’I Burasirazuba mu  karere ka Kirehe kuganira n’uyu mwana imbonankubone muri benshi bakozwe ku mutima ndetse bakagaragaza amarangamutima yabo harimo Theo Bosebabireba nawe ukomoka muri iyi ntara  y’ i Burasirazuba.

Nyuma Yo gufasha umwana kuva ku muhanda ubu yerekeje mu cyaro

Bunani  ni umwana w’imyaka 5 abayeho mu buzima bubabaje cyane agira umwenda umwe kandi nawo wacitse ibi ntibimubuza kwishima no kuba afite impano zirenze imwe, umubyeyi we avuga ko se Yabasize afite imyaka 2, nubwo abandi batangira kwiga ku myaka itatu uyu mwana we ntarabasha kujya kwiga kandi bigaragara ko kugeza ubu bigoye uhereye kubuzima umuryango ubayeho.

Kureba iyi nkuru no kumva ubuzima uyu mwana abayeho byatumye Theo Bosebabireba abinyujije kurubuga rwa Youtube ashimira cyane Irene Murindahabi anamusabira umugisha yagize ati: ” Imana iguhe umugisha kandi inagushyigikire uri umuvugizi mwiza, aho hantu ndahazi ni kure kuva I Kigali ujyanywe n’urukundo ni ubumuntu kabisa abantu nkawe iyo babaho mu myaka yashize.

Twashatse kumenya uruhare uyu muhanzi agiye kugira mu gufasha mu mpinduka zuyu mwana ntitwamubona ku murongo we wa telephone gusa usibye we nundi wese wagira umutima wo kumufasha nyuma yo gusoma iyi nkuru yagira icyo akora tugakomeza gusohoza icyo twaremewe.

Dore ikiganiro cy’uyu mwana nawe ugire icyo ukora:

1 IGITEKEREZO

  1. Mana weeee cyakora abantu bameze gutya bari bakemewe wamugani wa Theo,uyu musore ni uwo gushimirwa rwose nabonye aho gaso G yavuye uyu mwana nawe Imana iramwibutse.

TANGA IGITEKEREZO