Ubushinwa: Amatorero 48 yafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

3

Raporo ituruka muri iki gihugu ivuga ko gutoteza ubukirisito bikomeje gufata indi ntera.

Ishyaka rya gikomuisite ridashyigikiye imyemerere riyobowe na Bwana Xi Jinping ryahagaritse ibikorwa byose bikorerwa ahasengerwa. Bavuga ko ubukirisitno bukoreshwa mu gupfobya guverinoma y’’ubushinwa.

Bitter Winter isanzwe ireberera ubwisanzure bw’amadini n’uburenganzira bwa muntu, ivuga ko amatorero yo mu gace ka Yugan gaherereye mu ntara ya Jiangxi mu magepfo y’uburasirazuba bw’Ubushinwa yafunzwe nibura ibyumweru bibiri.

Aya matorero yose uko ari 48 akaba bari basanzwe bakora amasengesho igihe leta ibahaye iruhushya.

President w’Ubushinwa, Xi Jinping

 

Muri raporo yabo, Bitter Winter bavuga ko guverinoma yasabye amatorero gukuraho uruhimbi (agatuti), imisaraba, n’ibindi bimenyetso byose bigaragaza ko aho hantu hasengerwa.

International Christian concern yo ikaba ivuga ko impamvu yihishe inyuma y’iri fungwa, ko ngo ari ukubera ko umubare w’abizeramana ukomeje kwiyogera mu gace ka Yugan. Aka gace kakaba ariko gakomeje gukorerwamo itotezwa rikorwa n’ishyaka rya gikomunisite, Chinese Communist Party.

‘None benshi ibinjira mu byo kwizera Imana ninde uzumvira ishyaka ryacu rya gikomunisite’, Umuyobozi mu nzego z’ibanze za Yugan.

Umwe mu bizera akaba avuga ko inyuako zasengerwagamo zigiye kugirwa sentire y’abasaza n’abakecuru batakibashije kwiyitaho.

Leta ntitwemerera kwizerera mu Mana, Jinping (perezida w’Ubushinwa) yakurikije Mao Zedong. Nutumvira perezida ukaza kujya mu materaniro mu nsengero urahita ufatwa ufungwe’, Umwizera w’umushinwa.

Mu Bushinwa kandi abarimu bakaba barasabwe kwigisha abana amatwara yo gukunda igihugu, kwizera no gusinziza ishyaka. Leta kandi ikaba yarashyizeho umuntu muri buri shuri ushinzwe kugenzure abarimu n’abanyeshuri ko batijandika mu by’imyemerere.

3 IBITEKEREZO

  1. Ngo batijandika mu by’imyemerere? Ibaze nukuri.

    Ubwo c no gukurikira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwacu, nabyo Ni ukwijandika? Imana itabare ubushinwa.🙏

  2. Ewana hari igihe ubona ari hatari kbsa gusa byibuze bituma dukomeza kubona uburyo u Rwanda rutanga ubwisanzure mu myemerere

TANGA IGITEKEREZO