Umubikira yabivuyemo ashyingiranwa n’umupolisi yihebeye

0

Umubikira wo mu gihugu cya Nigeria yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yavuye mu nzira yari yariyemejeyo kwiha Imana ashyingiranwa n’umupolisi ukomeye muri iki gihugu.

Nyuma y’imyaka myinshi aba mu kigo cy’ababikira,uyu mugore utavuzwe amazina yavuye muri iki kigo cyabo arangije ajya gushyingiranwa n’umupolisi.

Uwitwa Bro Chinemerem Goodluck niwe wasangije abantu inkuru y’uyu mubikira wiyemeje guhitamo gushyingiranwa n’uyu mupolisi.

Yagize ati “Umubikira yavuye mu muhamagaro ashyingiranwa n’umwofisiye wa polisi.Urugo ruhire.”

Benshi mu babonye ubu butumwa bashimiye uyu mubikira bavuga ko yahisemo neza kuba yanze kuba indaya akarushinga n’uyu mupolisi.

Umwe yagize ati “Umwanzuro yafashe niwo mwiza kurusha kuba mu muhamagaro atishimye.mushiki wanjye Yezu aragukunda.”

Benshi bavuze ko no gushyingiranwa ari umuhamagaro uturuka ku mana bityo abantu bakwiriye kubaha amahitamo y’uyu mubikira wahisemo kubivamo agashyingiranwa n’umupolisi.

TANGA IGITEKEREZO