Umugabo yatse gatanya nyuma y’amasaha 48 kubera ikintu gikomeye!

2

Uyu mugabo n’uyu mugore bakoze ubukwe, taliki 5 Ugushyingo 2019, taliki 9 uyu mugabo yari amaze kwaka gatanya.

Lindo Mcovu, akimara gukora ubukwe na Pitovu, bari bamaranye imayaka itatu bakundana, nyuma y’ubukwe bahise bajya mu kwezi kwa buki mukirwa cya Zanzibar, aha niho umugabo yavuye amaze gufata icyemezo cyo kwaka gatanya.

Umugabo wo muri Afurika y’epfo, muri Durban, yabenze umugore we nyuma y’iminsi ibiri bakoze ubukwe.

Uyu mugabo yavuzeko icyatumye atandukana n’umugore we bari bamaranye iminsi itatu bakoze ubukwe ngo ni uko yasanze afite isura itandukanye niyo yamubonanaga ku mafoto, bityo rero ngo ntiyabashije kwihanganira kubana n’umugore utandukanye nuwo yashakaga.

Lindo avugako yabonye umugore we avuye mu mazi ubwo bari muri pisine, abonye ukwasa aratungurwa cyane ati “Nabanje gukebaguza ngo ndebe niba umugore uje ansanga niba ari wawundi twararanye, ntakubeshye pe naramuyobewe, yasaga nabi cyane, noneho kubera yari arwaye n’ibintu by’ibiheri mu maso yari yabaye mubi bishoboka”

Akomeza avugako kuva ako kanya yahise agenda afata bimwe mubyo yari yitwaje aho bari baraye, asiga umugore Zanzibar, ari nabwo yatashye agahita yaka gatanya.

2 IBITEKEREZO

  1. Yahuye nuruva gusenya niyihangane.Icyambere birerekana abantu batubaha igikorwa cyo gushakana,gukundana online ntibibaho,niyo bibaye ntibitinda kugira ingaruka murugo.Inkundo zo kuri Facebook,Instagramm ntiziramba.Umuntu mwakundanye mugomba kugira igihe mukabonana imbona nkubone kugirango byibuze mugire ibyo mwunvikana birebana nimibanire yanyu mbere yo gushakana.
    Ikindi navuga kirareba cyane Abakobwa bifuza kwihindura uko batari,bataremwe bagamije kujijisha abasore ngo babone kubashaka bagahindura amasura yabo,abandi bakagura amabuno manini yamatuburano ngo niyo abahungu bakunda.Abandi bakagura ama sou-tien abahambira ngo hato umusore atabona ko afite amabere manini akamwanga.Nibyinshi umuntu yavuga.Urugo rugiye gushingirwa kubutekamutwe ntabwo bwamara kabiri rwose.Ikintu cyitwa Ukuri ni ingenzi cyane mumibanire yabantu.Genda uko imbaraga zawe zingana wasanga ibyo ugiye guhindura aribyo umukunzi wawe wanyawe yari kugukundira none ugiye kwiyangiza,usigare uri ikigarasha gusa.

TANGA IGITEKEREZO