Umwaka urangiye Producer Bonke na Innocent wa Shalom bahuje amashimwe

4

Umwaka wa 2019 urangiye bamwe mu nkingi za mwamba mu makorali akomeye mu itorero rya Adepr barangije kaminuza, ishimwe rikomeye kuri Innocent Tuyisenge umuririmbyi wa Korali Bethel (Rubavu) akaba n’umuririmbyi wa Korali Shalom ndetse na Dushime Bonkey Light umuyobozi wa Kompanyi ikora ibigendanye na Muzika harimo n’inzu itunganya umuziki (studio) akaba ari n’umuririmbyi wa Korali Hyssop.

Ni kenshi usanga bamwe mu batunganya umuziki baba bafite inyota yo kwiga ngo basoze amashuri yaba ayisumbuye n’aya kaminuza cyane cyane ku mugabane w’afrika byongeyeho noneho iyo umaze kwamamara mu muziki bisa n’aho benshi ikayi n’ikaramu bazifasha hasi bagatangira gukandakanda kuri za mudasobwa na piyano cyangwa se gitari maze bakamamara kakahava byarimba bakiga ururimi mvamahanga rubahuza n’abakiriya.

Si uko byagendekeye Producer Bonkey kuko yakomeje kurwana no gukora indirimbo nziza ziryoshye muri studio ye yitwa LIGHT STUDIO iri ku gisozi ari nako abihuza no gufasha Korali ye Hyssop (Adepr Kiruhura) ndetse n’amasengesho ari nako yiyubaka mu ijambo ry’Imana maze abasha gusoza amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Producer Bonkey asanzwe akora indirimbo nziza z’amakorali ndetse n’abahanzi aririmba muri Korali ikunzwe yitwa Hyssop
Producer Bonkey yari afite akanyamuneza mu maso ku munsi wo gushyira akadomo ku mashuri ya Kaminuza ikiciro cya 2.

Producer Bonkey yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo iz’amakorali n’abahanzi muri uyu mwaka wa 2019, anasoza amasomo abishimira Imana, mu kiganiro aherutse guha IMPINGA.COM yadutangarije ko asoje amasomo ajyanye na mudasobwa muri iyo Kaminuza (Computer Sciences) kandi ko abishimira Imana, avuga ko ikintu cyamubabaje muri uyu mwaka ari urupfu rw’umuvugabutumwa bazina we Bonnke aho yagize ati:

” niswe Bonkey kubera uwo mugabo yabwirije mu giterane i Nyamirambo mama wanjye antwise, mvutse banyitirira Reinhard Bonnke njyewe banyita Bonkey Light, nakunze gusoma bibiliya cyane kuko narimfite inzozi yo kuzaba umuvugabutumwa mpuzamahanga nka Bonnke bitewe na mama wanjye wambwiye ngo sinzateshe agaciro izina banyise banyitiriye umukozi w’Imana”.

Dore indirimbo Bonkey Pro yakoreye murumuna we Shukuru Enock yise ”Warambohoye”

Dore indirimbo Bonkey Pro yakoranye n’abavandimwe be bise ”Rya Joro” by Light Brothers

Naho ku rundi ruhande Tuyisenge Innocent usanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba muri Korali y’ubukombe Shalom yashimye Imana ku rwego yamushoboje kugeraho muri uyu mwaka wa 2019 kuko yahuye n’ibyiza byinshi ndetse anunguka inshuti nyinshi.

Image may contain: 1 person, smiling, hat and eyeglasses

Innocent Tuyisenge yabashije gukora indirimbo yakunzwe yiswe ”Watubereye ubwugamo” anayikorera amashusho meza, yasoje amasomo muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yize ibijyanye n’icungamutungo (Finance),aganira n’IMPINGA.COM Innocent yagize ati:

Uyu mwaka 2019 wambeye umwaka w’amashimwe urebye nta kintu cyambabaje nabonyemo ndashima Imana kandi ndateganya kurushaho gukorera Imana muri 2020 ama projets (imishinga) yanjye ni menshi nzarushaho kujya nyabamenyesha”.

Dore indirimbo ya Innocent yakunzwe muri uyu mwaka wa 2019 ”Watubereye Ubwugamo”

Issa Noel 0788292441

 

4 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO